skol
fortebet

Rutahizamu Nizeyimana Djuma yategetswe kwishyura miliyoni 8 FRW Vision FC na Kiyovu Sports kugira ngo yerekeze muri APR FC

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Nizeyimana Djuma yishyuye miliyoni 8 FRW amakipe yamuzamuye arimo Kiyovu Sports na Vision FC zari zibangamiye gahunda ye yo kwerekeza mu ikipe ya APR FC yamushyize ku rutonde rwayo itabanje kuganiriza aya makipe.

Sponsored Ad

Nyuma yo kubona ko APR FC yashyize Nizeyimana Djuma ku rutonde rw’abakinnyi bazayikinira mu irushanwa rya CECAFA mu buryo budakurikije amategeko, Vision na Kiyovu Sports zahise zitanga ikirego mu ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, avuga ko bayitwaye umukinnyi wayo.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Nyakanga 2019,habaye ibiganiro byakozwe n’izi mpande eshatu ndetse n’uyu mukinnyi Djuma Nizeyimanahafatwa umwanzuro ko uyu mukinnyi agomba kwishyura aya makipe yari afitiye amasezerano.

Nizeyimana yategetswe kwishyura Kiyovu Sports miliyoni eshatu (3 000 000 Frw), mu gihe Vision FC igomba guhabwa miliyoni eshanu (5 000 000Frw).

Nizeyimana watsindiye Kiyovu Sports ibitego 12 muri shampiyona ishize yahise aba umukinnyi wa APR FC bidasubirwaho ndetse ari ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC bari kwitegura imikino ya gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa