skol
fortebet

Rutahizamu Saido Berahino yateye inda abagore 3 mu byumweru 6 gusa

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umurundi Saido Berahino ukinira Stoke City mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, yongeye kwandikwa mu binyamakuru avugwaho kutorohera abagore aho mu byumweru 6 gusa yateye abagore 3 inda ariko 2 nibo bamwanditseho abana.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wamaze iminsi 912 atabona izamu kubera urukundo yakundaga abagore rwasimbuye urwo yakundaga ruhago,yongeye kuvugwaho gusambanya abagore aho kuri ubu ashinjwa gutera inda abakobwa 3 mu kwezi n’igice.

Berahino yemejwe ko ari se w’amabana 2 bavutse hagati ya taliki 30 Gicurasi na 17 Nyakanga uyu mwaka mu gihe undi mugore yamujyanye mu nkiko kugira ngo bagire ibyo bemeranya amuhe uburenganzira bwo kwitwa se w’umwana we.

Umugore wambere yateye inda ni uwahoze ari umukunzi we Stephania Christoforou w’imyaka 27 wamubyariye umuhungu ku wa 30 Gicurasi uyu mwaka mu bitaro bya Birmingham.uyu mukobwa yemeje ko umwana wa Berahino.

Stephania yari yemeranyije na Berahino ko bazarushinga,aza kumufata ari gusambana n’umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri USA witwa Chelsea Lovelace,bibyara intambara ikaze aho uyu mukobwa yashatse kumena urugi rw’inzu ya Berahino ngo arwane n’uyu munyamideli.

Umukobwa wa kabiri Saido Berahino yateye inda ni umuganga ukomoka muri Afurika w’imyaka 28 wanze ko amazina ye atangazwa n’abanyamakuru kubera impamvu ze bwite.

Uyu mugore yabyariye Berahino umwana w’umukobwa ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka mu bitaro byitwa Manor Hospital biherereye ahitwa Walsall.

Uyu mugore yanze kwandikaho uyu mwana Berahino kuko hari ibyo ashaka ko babanza kumvikanaho aho kuri ubu yatangaje ko yavuganye na Berahino n’abavoka be.

Umunyamideli Chelsea Lovelace twigeze kuvuga niwe wabyariye umwana wa 3 Saido Berahino nyuma yo kuryamana umwaka ushize,Stephania wendaga kurushinga na Berahino akabafata.

Chelsea Lovelace yabyaye uyu mwana ku wa 17 Nyakanga 2018 nawe mu bitaro bimwe n’umugore wabyariye Berahhino umwana wa kabiri.

Chelsea Lovelace yabyariye Berahino umwana wa 3 w’umukobwa yise Aniya Marie,nyuma y’iminsi ibiri umwana we wa kabiri avutse aho uyu Chelsea yasenyeye Berahino atuma atandukana na Stephania.

Muri uyu mwaka wa 2018 Berahino afite abana baruta ibitego amaze gutsinda kandi ari rutahizamu kuko yabashije gutsinda igitego ku mukino wa Carabao Cup Stoke yatsinze Huddersfield ibitego 2-0,nyuma y’iminsi 912 yari amaze atabona izamu.

Ku munsi w’ejo nibwo Berahino yabonye igitego cya kabiri muri uyu mwaka, mu mukino batsinzwe na Blackburn ibitego 3-2,yahushijemo penaliti ku munota wa nyuma




Umunyamideli Chelsea Lovelace wabyariye Berahino umwana wa3 niwe wamutandukanyije na Stephania bendaga kurushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa