Rutahizamu uri kuzamuka neza i Burayi yatangaje ko abangamiwe n’abakobwa bakomeje kumwoherereza amafoto bambaye ubusa ku bwinshi
Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2019
Umukinnyi ukiri muto uri kuzamuka neza cyane muri ruhago, Joao Felix ukinira ikipe ya Benfica yo muri Portugal,yatangaje ko abangamiwe n’abakobwa benshi beza basigaye bamwoherereza amafoto yabo bambaye ubusa kugira ngo bamureshye akundane nabo.
Joao Felix w’imyaka 19 ukomeje guca ibintu I Burayi,yabwiye umunyamakuru witwa Rui Maria Pego ko yishimira ko ari gutera imbere mu mupira w’amaguru ngo gusa abangamiwe n’abakobwa benshi basigaye bamwoherereza amafoto bambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga ze,bamusaba urukundo.
Yagize ati “Kwitwara neza byatumye nkundwa n’abakobwa.ku mbuga nkoranyambaga zanjye bakunda kunyoherereza amafoto arimo n’ayo bambaye ubusa.Ntabwo nifuza gushaka umukunzi kuko ndacyari muto,buri kintu kigira umwanya wacyo.”
Nyuma yo gufasha Benfica kunyagira Eintracht Frankfurt ibitego 4-2 muri UEFA Europa League,agatsindamo ibitego 3 wenyine,byatumye amakipe arimo Manchester United,Real Madrid, Manchester City,Juventus n’ayandi yifuza Joao Felix.
Biravugwa ko Juventus ya Cristiano Ronaldo yifuza kugurisha Paolo Dybala kugira ngo babone amafaranga yo kugura uyu mwana muto uhagaze neza cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *