skol
fortebet

Rutahizamu Vinicius Jr yatumye benshi bacika ururondogoro kubera uburanga bw’umukobwa bari mu rukundo [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Umunya Brazil, Vinicius Jr ukina asatira mu ikipe ya Real Madrid yatumye benshi mu bakunzi ba ruhago,kubera amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa ukora kuri TV witwa Maria Julia Mazali.

Sponsored Ad

Umufana wa Real Madrid yakongeje imbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto ya Maria Julia Mazali na Vinicius Jr bifotoreje mu bwogero bumwe bituma benshi bacika ururondogoro.

Vinicius Jr w’imyaka 18 yatumye benshi bamuvugaho cyane kubera iyi foto yahujwe bifotoje bari mu bwogero bumwe bambaye utwenda two kogana.

Vinicius Jr ntaratangaza ko akundana n’uyu mukobwa w’umunyamakuru gusa mu mezi 3 ashize yavuze ko nta mukunzi agira ndetse yishimiye uko abayeho.

Maria Julia Mazali ni icyamamare muri Brazil kuko akurikirwa n’abantu basaga 460,000 kuri Instagram ndetse konti ye ya You Tube ifite aba subscribers bagera ku bihumbi 82.

Vinicius Jr na Mazali basanzwe bakurikirana ku rubuga rwa Instagram byatumye iyi nkuru ivuga ko bakundana yemerwa nk’ukuri na benshi mu bakunzi ba ruhago.

Vinicius wavunikiye mu mukino Real Madrid yatsinzwemo na Ajax ibitego 4-1 muri UEFA Champions League, agomba gushaka uko yakwemeza umutoza mushya Zinedine Zidane,namara gukira iyi mvune igomba gutuma amara amezi 2 hanze y’ikibuga.

Vinicius Jr yageze mu ikipe ya Real Madrid mu mpeshyi ishize ubwo yari amaze kuzuza imyaka 18 guzwe akayabo ka miliyoni 38 mu ikipe ya Flamengo.









Ibitekerezo

  • Umu Star wese feri ya mbere iba mu bakobwa.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa