skol
fortebet

Rutahizamu w’ikipe ya Saint Etienne wemeye gukinira ’Amavubi’ agahita avunika yagarutse mu kibuga

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kwemera gukinira u Rwanda, rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet-Paquet yahise ahura n’ikibazo cy’imvune yatumye u Rwanda rutamwitabaza mu mikino rwakinnye mu mezi 8 ashize, ubu uyu musore yamaze gukira neza ku buryo ashobora noneho kwitabazwa ku mikino iri imbere Amavubi azakina.

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka ushize mu Gushyingo, ni bwo uyu mukinnyi yafashe umwanzuro avuga ko yumva igihe kigeze ngo abe yakinira ikipe y’igihugu nyina umubyara akomokamo.

Kevin ubu yamaze kumera neza cyane

Muri Gashyantare 2019 yaje kugira ikibazo cy’imvune yagiriye ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na PSG 1-0, abaganga bavuze ko imvune ye yo mu ivi igomba kumara amezi agatandatu akaba ari bwo azagaruka mu kibuga.

Amezi yari abaye 8 uyu mukinnyi w’imyaka 31 adakandagira mu kibuga kubera imvune, akaba yagarutse ku mukino ikipe ye yaraye itsinzemo Lyon igitego 1-0, ni umukino yari kuri 18 n’ubwo atigeze akina, gusa bivuze ko ameze neza kuba yatangira gukina.

Gukira kwe ni inkuru nziza ku mutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent ndetse n’u Rwanda muri rusange kuko agiye kuzajya yifashishwa mu marushanwa ari imbere Amavubi azajya akina.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent nyuma y’uko uyu musore yemeje ko yifuza gukinira u Rwanda, yavuze ko bahise batangira kuganira ndetse ngo byagenze neza uretse ko habayemo iki kibazo cy’imvune yagize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa