Kigali

Rutahizamu wari kizigenza muri RDC yaje mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 June 2019 Yasuwe: 6878

Rutahizamu witwa Bola Lobota, watsinze ibitego 10 mu mikino 25 yakiniye ikipe ya AS Nyuki (RDC mu mwaka w’imikino ushize, yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Kamena 2019, aho aje gusinyira amasezerano Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yateye imboni uyu rutahizamu muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari yaje kuyikoramo igeragezwa, niko gutangira kumwegera ngo azayikinire mu mwaka w’imikino utaha,none birangiye ageze mu Rwanda.

Ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo ine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo uyu rutahizamu yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa n’ushinzwe itangazamakuru (Media officer) wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul.

Lobota yabwiye abanyamakuru ko yakunze Rayon Sports ubwo yayikoragamo igeragezwa ndetse yiteguye kuyisinyira igihe cyose baba bumvikanye.

Yagize ati “Bwa mbere nza mu ikpe ya Rayon Sports, nahise nyikunda cyane. Nje kumvikana n’abayobozi bayo, byose nibigenda neza, nzatanga byose mfite nkoresheje imbaraga zanjye zose, nicyo abafana banyitegaho."

Bola Lobota arangije amasezerano muri AS Nyuki ndetse ngo arashaka kugerageza amahirwe hanze ya RDC ariyo mpamvu yaje mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports.

Ubwo Bola Lobota yaherukaga mu Rwanda mu igeragezwa,yahise ashimwa n’abatoza ba Rayon Sports ariko isoko ry’ igura n’igurisha ryari ryamaze gufungwa haba ku bakinnyi bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze.

Rayon Sports yaramushimye, ihitamo kuzongera kumvikana na we umwaka w’imikino urangiye ari nayo mpamvu yagarutse mu Rwanda. Mu myitozo ni umukinnyi wari wagaragaje ko afite byinshi azi cyane cyane mu gutsinda.

Bola Lobota yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nkuru,yamwakiriye neza ubwo yayikoreragamo igerageza mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse ngo yabonye ifite abakinnyi beza bamugaragarije urukundo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko aziko...
21 September 2019 Yasuwe: 4071 0

Rayon Sports yamaze gutangaza umutoza mushya wagizwe ibanga...

Umutoza ukomoka muri Mexico witwa Javier Martinez Espinoza w’imyaka 46 niwe...
21 September 2019 Yasuwe: 3206 1

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon...
21 September 2019 Yasuwe: 2535 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku...
21 September 2019 Yasuwe: 3545 0

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid iherutse kwitwara nabi cyane mu...
21 September 2019 Yasuwe: 2893 0

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwimura igihe bwagombaga gutangariza ku...
20 September 2019 Yasuwe: 3096 4