skol
fortebet

Rutahizamu Wayne Rooney yatangaje myugariro wamugoye kurusha abandi mu Bwongereza

Yanditswe: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

Wayne Rooney wabaye rutahizamu w’igitangaza mu ikipe ya Manchester United,yatangaje ko myugariro wa Chelsea witwa John Terry ariwe wamugoye kurusha abandi bose yahuye nabo mu myaka amaze akina umupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu ukina mu ikipe ya DC United muri USA yatangaje ibi nyuma y’aho John Terry atangarije ko amanitse inkweto,atazongera gukina ruhago ukundi.

Rooney abinyujije kuri Twitter yafashe umwanya wo gushimira uyu myugariro wabaye kapiteni wa Chelsea igihe kinini,ndetse avuga ko ariwe wamugoye kurusha abandi yahuye nabo mu Bwongereza.

Yagize ati “Umukinnyi wangoye kurusha abandi bose.Warakoze cyane John Terry kubera ukuntu witwaye neza mu myaka wakinnye ruhago.”

Rooney na John Terry bamaze imyaka 15 bahanganye muri Premier League aho uyu rutahizamu wa Manchester United yagorwaga bikomeye na myugariro John Terry wari ufite ubuhanga budasanzwe.

John Terry w’imyaka 37 yasezeye ruhago mu cyumweru gishize mu gihe Rooney w’imyaka 32 yagiye gushaka amafaranga muri USA.

Rooney na Terry bahuriye mu ikipe y’igihugu imyaka 9 yose nubwo ntacyo babugejejeho mu mikino mpuazamahanga irimo ibikombe by’isi bakinnye.

Terry yafashije Chelsea kwegukana ibikombe 5 bya Premier League na UEFA Champions League imwe nbwo atakinnye umukino wa nyuma batsinzemo Bayern Munich muri 2012.




Rooney yavuze ko John Terry ariwe myugariro wamugoye nubwo bakinannye mu Bwongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa