skol
fortebet

Rutamu Elie Joe yaraye ageze ku ndoto ze areba imbonankubone FC Barcelona ikina

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Rutamu Elie Joe wamamaye mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda nk’umwe mu banyamakuru ba siporo b’abahanga, yaraye ageze ku ndoto ze ajya kureba FC Barcelona ikina imbonankubone.

Sponsored Ad

Rutamu Elie yamenyakanye cyane ku maradiyo atandukanye hano mu Rwanda, asoreza kariyeri ye kuri Radio 1 mbere yo kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho kuri ubu yibera n’umukunzi we baherutse kurushinga.

Uyu munyamakuru nu umwe mu batarahishe imbamutima ku makipe bafana, aho imvugo ze zagaragazaga ko yihebeye cyane ikipe ya FC Barcelona, by’umwihariko Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wayo.

Twibukiranye ko ajya no gusezera mu itangazamakuru yabihereye ku kuba yari yarihaye intego y’uko Lionel Messi n’ikipe y’igihugu ya Argentine baramutse badatwaye igikombe cy’isi cyo muri 2018 azahita asezera burundu iby’itangazamakuru.

Rutamu wari warifuje kuva kera kubona Barcelona ikina imbona nkubone, yayirebye mu ijoro ryakeye ikina umukino wa gicuti na Napoli yo mu gihugu cy’Ubutaliyani. Ni umukino wabereye mu mujyi wa Michigan muri Amerika.

Amafoto uyu mugabo yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instahram, amugaragaza yicaye muri Stade hejuru yambaye ingofero ya FC Barcelona iriho amazina ya Lionel Messi.

Ikibabaje ni uko Elie atabonye Lionel Messi yihebeye, kuko uyu munya-Argentine atagaragaye muri uyu mukino bijyanye n’uko afite imvune yagiriye mu myitozo itazanamwemerera kugaragara mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ya Espagne Blaugrana izasuramo Athletic Club de Bilbao.

Umukino wa FC Barcelona na Napoli warangiye iyi kipe y’i Catalunya iyitsinze ku bitego 4-0, inegukana igikombe cya La Liga-Serie A. Ibitego bibiri bya Luis Suarez, icya Antoine Griezmann n’icya Ousmane Dembele ni byo byafashije Rutamu n’abakunzi ba Barcelona muri rusange gusoza imikino ya Pre-Season neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa