skol
fortebet

Rutamu wagarutse mu Rwanda yasubije abamusabye ko yagaruka mu itangazamakuru

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutamu Elia Joe wamamaye mu Rwanda kubera ubuhanga yari afite mu kogeza imipira yagarutse mu Rwanda aho yemeje ko abonye uwamuha amafaranga atubutse yagaruka muri uyu mwuga w’itangazamakuru wamugize icyamamare.

Sponsored Ad

Rutamu Elia yatangarije ikinyamakuru Inyarwanda.com yishimiye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ndetse anemeza ko nubwo yasezeye mu itangazamakuru abonye umuha agatubutse yarisubiramo.

Yagize ati "Ikibazo ni uko abantu batizera ibyo umuntu aba yavuze, njye narasezeye gusa hagize umuntu umpa akazi karyoshye narisubiramo.

Abakinnyi b’umupira barasezera ariko hari igihe iyo babonye ubaha agatubutse bagaruka, nanjye rero mbonye umpa agatubutse nubwo nasezeye nagaruka da. Gusa si nonaha kuko si byo najemo."

Rutamu uherutse gukorera ubukwe bw’igitangaza muri Amerika yiga ibijyanye no gushakira abakinnyi amakipe ndetse mu minsi iri imbere azatangira aka kazi gatanga agatubutse iyo kahiriye umuntu.



Rutamu uherutse kurushinga muri USA yavuze ko ashobora gusubira mu itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa