skol
fortebet

Rutamu yatangaje igihe azasezerera ku kazi k’ubunyamakuru nyuma yo gusezererwa kwa Argentina

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru wari umaze kuba icyamamare mu kogeza umupira w’amaguru kuri Radio 1 Rutamu Elia uzwi nka Elie Joe yavuze ko nyuma y’igikombe cy’isi agomba guhagarika aka kazi nyuma yo guhamwa n’indahiro yarahiye ko Argentina nidatwara igikombe cy’isi uyu mwaka azegura.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru ukundwa na benshi mu bakurikirana imikino mu Rwanda yabwiye abakunzi be mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira ko Argentina nidatwara igikombe cy’isi uyu mwaka azegura muri aka kazi none yasezerewe n’Ubufaransa mu mikino ya 1/16 itwinzwe ibitego 4-3, byatumye yemeza ko nyuma ya Taliki 15 Nyakanga uyu mwaka atazongera kumvikana kuri micro.

Rutamu (wambaye amadarubindi) yari afite abafana benshi

Yagize ati “Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzaba ku wa 15 Nyakanga 2018,bakimara gutanga igikombe nzahita mva mu mwuga w’itangazamakuru njye guhinga,njye gukora ibindi.Igikombe cy’isi kirarangira ndangije amasezerano y’abantu turi kwamamariza mpite mva mu mwuga w’itangazamakuru byemewe n’amategeko.”

Rutamu yakoranaga na Rugimbana Theogene bakuze ari inshuti magara

Rutamu ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu byo kogeza umupira kuko yakoreye amaradiyo akomeye arimo Radio Rwanda,Flash FM,Isango Star,Radio 1 na RC Nyagatare yatangiriyeho umwuga.

Ibitekerezo

  • mwiriwe neza ariko Rutamu ibyo avuga nukuri muzabidusesengurire neza cy yagirango yandike izina kw isi murakoze ahaaaaaaaaaaaaaaaa

    Emmanuel Ntarwokuvuga

    yihutiraho gufana no gukora ni ibintu bibiri bitandukanye ,nakomeze yikorere akazi.

    mumbarure ndabinjyinze mubwire rutamu ahagarike gusezera ndaturuka iremere nambayubusa buriburi njyere nyabugogo

    Aha ari kubura ubwenge pe,ubugabo butisubiraho bubyara ububwa.,niba akunda umwuga yisubireho kdi yirinde guhubuka mumagambo,ariko niba adakunda umwuga we yigendere ajye mubindi

    Rutamu wakwisubiyeho ko ubugabo butisubiraho bubyara ububwa tubabarire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa