Kigali

Rutanga Eric warezwe na APR FC ayiteye agahinda, Rayon Sports ihabwa igikombe-AMAFOTO

Imikino   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 16 September 2017 Yasuwe: 3338

Igitego rukimbi cyabonetse mu mukino wa Rayon Sports na APR FC gitsinzwe na Rutanga Eric cyayiheheje igikombe cy’Agaciro Development Fund; ibyishimo ni byose ku bakunzi ba Rayon sports.

Mwugariro wa Rayon Rutanga Eric watsinze igitego yarezwe na APR FC ayikinira imyaka umunani. Uyu musore yatsinze igitego cyo ku munota wa 84.

Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0, maze igice cya kabiri kigitangira, Umutoza Jimmy Mulisa akuramo Twizeyimana Martib Fabrice yinjiza Sinamenye Cyprien ngo yongere umubare w’abasatira. Uyu umukino wa nyuma wahuje Rayon sports wari ufite indi sura kuko iyo APR FC idatsindwa yari kwegukana igikombe ariko iyo Rayon itsinda hari kwitabazwa tombola ngo hamenyekane utwara igikombe.

Amategeko agenga irushanwa ry’Agaciro Development Fund avuga ko mu gihe amakipe arenze abiri anganyije amanota, hakorwa tombola hakamenyekana iyegukana igikombe, ari na byo byabaye, maze amahirwe asekera Rayon Sports biciye kuri kapiteni wayo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wayitomboreye.

Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils Caleb.

APR FC: Emery Mvuyekure, Imanishimwe Emmanuel, Rukundo Denis, Herve Rugwiro, Aimable Nsabimana, Twizeyimana Martin Fabrice, Bizimana Djihad, Imran Nshimiyimana, Maxime Sekamana, Muhadjiri Hakizimana na Issa Bigirimana.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports igiye gukina imikino 3 mu minsi 10 gusa

Amakuru agera ku Umuryango n’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda...
12 December 2017 Yasuwe: 301 0

Guardiola yatangaje impamvu ishobora gutuma ahita asezera ku gutoza umupira...

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yatangarije abanyamakuru ko...
12 December 2017 Yasuwe: 178 0

Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umunyafurika witwaye neza gitangwa na...

Umunya Misiri ukinira ikipe ya Liverpool FC Mohamed Salah niwe waraye utowe...
12 December 2017 Yasuwe: 56 0

Van Gaal wahoze atoza Manchester United yibasiriye bikomeye Jose...

Uwahoze atoza ikipe ya Manchester United Louis Van Gaal yibasiriye umutoza...
12 December 2017 Yasuwe: 359 0

Karekezi yavuze byinshi ku bijyanye n’ifungwa rye ndetse n’uko yakiriye...

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports umaze icyumweru arekuwe...
12 December 2017 Yasuwe: 904 0

Rurangirwa washakaga kuyobora FERWAFA yababajwe n’akarengane...

Umwe mu bifuzaga kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,Rurangirwa Louis wari...
12 December 2017 Yasuwe: 338 0