skol
fortebet

Rutanga Eric yanenze bikomeye Migi uherutse gutangaza ko APR FC itakiri mukeba wa Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Rayon Sports,Rutanga Eric yatangaje ko atishimiye amagambo ya kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste uherutse kuvuga ko Rayon Sports iri ku rwego rwo hasi ndetse itakiri mukeba wabo nkuko byari bisanzwe.

Sponsored Ad

Migi aherutse gutangariza X Large TV ko APR FC imaze kwigaranzura bikomeye Rayon Sports ndetse bidakwiriye kuvugwa ko ikiri mukeba wabo ibintu byamaganwe na Rutanga wabwiye Radio Isango Star ko APR FC iri kubishyura ibyo bayikoreye mu mikino ya mbere bagitangira gutozwa na Olivier Karekezi.

Yagize ati “Birababaje kuba amagambo nkariya yavuzwe n’umukinnyi nka Migi.Rayon Sports na APR FC twakuze tuzi ko ari ikipe z’abakeba.Nakuze mbona ari ikipe z’abakeba iyo nabaga ngiye ku mupira kandi nawe niko yabisanze.Ndakeka ntabwo yari akwiriye kuvuga ririya jambo kuko ubukeba buzahoraho.

Kuba baradutsinze ziriya mikino bikurikira izo twabatsinze ku bwa Karekezi ariko sinagiye ngo mvuge nka kuriya yabigenje.Niko abibona buri muntu wese agira ibitekerezo bye ariko njyewe siko mbibona.”

Migi yavuze ko mu mikino 7 aheruka gukina ari kapiteni wa APR FC,batsinzemo 6 ndetse asaba abayobozi ba Rayon Sports ko bakongera imbaraga kugira ngo mu mukino utaha hazongere kugaragara ihangana nk’irya kera,ibintu bitishimiwe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports bamwibasiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

APR FC iherutse gutsinda Rayon Sports ibitego 1-0,iyitwara igikombe cy’Amahoro mu mukino watumye benshi benshi uretse na Migi bemeza ko kurekura abakinnyi bya hato na hato kwa Rayon Sports biyisubiza inyuma ku buryo bukomeye.

Rayon Sports imaze iminsi myinshi itsindwa na APR FC kuko muri shampiyona y’umwaka ushize yayitsinze umukino ubanza n’uwo kwishyura,byiyongeraho ko uyu mwaka nabwo yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona no ku gikombe cy’intwari mu gihe Rayon Sports yayitsinze igitego 1-0 mu gikombe cy’Agaciro cyabaye mu mwaka ushize.


Migi yasabye Rayon Sports kwisubiraho ikagaruka mu makipe agora APR FC

Ibitekerezo

  • Reka kuvuga ubusa wa kana we.... urumva ubwawe nta soni ufite ? ko Migi yatanze ingero, wowe wamunyomoje utanga ingero zo kunyomoza ibyo yavuze ? Petit Rutanga APR FC yarabahatse eeeeee

    uyu munsi nimwe ejo ni Rayon bihora bisimburana mujye muceceka mu kibuga umupira uridunda ntimwamenya uko Rayon izabigaranzura namahirwe mugira suko Rayon itabananira ni mukeba wanyu wibihe byose

    Buriya kandi mubonaga Apeur ari ikipe? Niyo kipe yambere ishebeje u Rwanda inshuro nyinshi kuva rwabaho mu mahanga. icyo murusha Rayon no uko mutegura umukino mugategura nabazawuyobora. naho Migi we arigiza nkana gusaza ni ugusahurwa. Apeur ibona hari icyo imariye u Rwanda, uretse ba Migi bahembwa ayimisoro twatanze mu give Rayon yitunze ikongeraho n’imsoro yo kumuhemba.

    Buriya kandi mubonaga Apeur ari ikipe? Niyo kipe yambere ishebeje u Rwanda inshuro nyinshi kuva rwabaho mu mahanga. icyo murusha Rayon no uko mutegura umukino mugategura nabazawuyobora. naho Migi we arigiza nkana gusaza ni ugusahurwa. Apeur ibona hari icyo imariye u Rwanda, uretse ba Migi bahembwa ayimisoro twatanze mu give Rayon yitunze ikongeraho n’imsoro yo kumuhemba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa