skol
fortebet

Rutanga yahawe izina rishya mu idini ry’umukobwa agiye kurongora

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukinyi Rutanga Eric wa Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhindura idini kubera umukobwa bagiye gukora ubukwe; yavuye mu bakristu b’Abanyagatoruka yinjira mu idini ya Islam anahabwa izina rishya.
Rutanga asanzwe ari umukunzi by’igihe kirekire na Shemsa bamaranye imyaka itatu, urwo amukunda rwatumye ahindura idini anitwa izina rishya rimuha ikaze mu idini ya Islam.
Rutanga yahawe ikaze muri islam
Aganira na Ruhago Yacu, Rutanga yatangaje ko guhindura idini bitatewe n’uko umukunzi we ari (...)

Sponsored Ad

Umukinyi Rutanga Eric wa Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhindura idini kubera umukobwa bagiye gukora ubukwe; yavuye mu bakristu b’Abanyagatoruka yinjira mu idini ya Islam anahabwa izina rishya.

Rutanga asanzwe ari umukunzi by’igihe kirekire na Shemsa bamaranye imyaka itatu, urwo amukunda rwatumye ahindura idini anitwa izina rishya rimuha ikaze mu idini ya Islam.

Rutanga yahawe ikaze muri islam

Aganira na Ruhago Yacu, Rutanga yatangaje ko guhindura idini bitatewe n’uko umukunzi we ari umuyisilamukazi, ati “Ntabwo umukunzi wanjye navuga ko ari we watumye mpindura idini abimpatiye cyangwa ari undi muntu ubimpatiye kuko ni icyemezo cyanjye nafashe mbanje kugitekerezaho. Niyo ntahindura idini nabwo twari gushyingiranwa nta kibazo, ariko nahisemo guhindura kuko inyigisho nahawe ku idini ya Islam numvise zinyuze."

‘Akram’ n’izina rifite inkomoko mu rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “Umuntu wiyubashye kandi ugwa neza.”

Shemsa na Rutanga bazakora ubukwe mu mwaka utaha wa 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa