skol
fortebet

Rutanga yasezeye abafana ba Rayon Sports nyuma yo kubafasha kunyagira Gicumbi FC

Yanditswe: Friday 21, Jun 2019

Sponsored Ad

Myugariro Rutanga Eric yaraye asezeye ku bafana ba Rayon Sports bamubaye hafi mu myaka 2 yari ayimazemo yitwara neza cyane ko yari avuye mu ikipe ya APR FC yarasharirriwe n’intebe y’abasimbura.

Sponsored Ad

Rutanga wari ku rwego rwiza ndetse ahamagarwa buri gihe mu ikipe y’igihugu,yamaze gutangaza ko atakiri umukinnyi wa Rayon Sports ahubwo arurira indege mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu yerekeza mu ikipe ya Nkana FC iri mu zikomeye muri Zambia.

Uyu myugariro wafashije Rayon Sports kugera mu mikino ya ¼ cya CAF Confederations Cup, yamaze kumvikana na Nkana FC ifite ibikombe 12 bya shampiyona ya Zambia.

Nkana iheruka igikombe cya shampiyona muri 2013 na ndetse yatwaye ibindi 6 by’igihugu birimo icyo iheruka mu 2000.

Nkana FC niyo kipe rukumbi yo muri Zambia yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League mwaka wa 1990 ubwo yitwaga yitwaga African Cup of Champions Clubs itsindwa na JS Kabylie kuri penaliti 5-3 nyuma yo gutsindana 1-0 mu mukino yombi.

Rutanga Eric yaraye asezeye abafana ba Rayon Sports nyuma yo kwinjira mu kibuga ku munota wa 55 asimbuye Mudeyi Suleiman,agatsinda igitego ku munota wa 65 mu mukino baraye banyagiyemo Gicumbi FC ibitego 7-1.Rutanga yanatanze umupira wavuyemo igitego cya Gatatu Ulimwengu yatsinze.


Rutanga yamaze kumvikana na Nkana FC

Ibitekerezo

  • Vraiment uyu muhungu we na Yanick Mukunzi bahisemo neza umunsi bahitamo kuza muri gikundiro none birangiye buriye indege .Gusa by’umwihariko Rutanga mwifurije kuzagira ibihe byiza kandi azahahe azaronke ,icyo yagombaga gukora yaragikoze .Imana izabane nawe kandi imurinde mu rugendo ari bukore .Umugisha uturuka k’uwiteka uzabane nawe.

    Vraiment uyu muhungu we na Yanick Mukunzi bahisemo neza umunsi bahitamo kuza muri gikundiro none birangiye buriye indege .Gusa by’umwihariko Rutanga mwifurije kuzagira ibihe byiza kandi azahahe azaronke ,icyo yagombaga gukora yaragikoze .Imana izabane nawe kandi imurinde mu rugendo ari bukore .Umugisha uturuka k’uwiteka uzabane nawe.

    umwana najye guhaha!! ntacyo abarayon tumushinja kbs twabanye mubukene no mibukire, mumvura no muzuba,kumanywa na nijoro twasangiye akabisi n’agahiye. nage gushakira amaramuko umuryango. amahirwe masa masa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa