skol
fortebet

Rutanga yemerewe gukina umukino wa Enyimba FC ku munota wa nyuma

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Rayon Sports, igaragaza ko Mukunzi Yannick ariwe mukinnyi wenyine utemerewe gukina umukino wa Rayon Sports na Enyimba FC,biha amahirwe menshi Rutanga Eric yo gukina uyu mukino nubwo byari bizwi ko atemerewe kuwukina.

Sponsored Ad

Ubwo Rayon Sports yakinaga na Enyimba FC mu mukino ubanza wabereye I Kigali, Rutanga yahawe ikarita y’umuhondo benshi batekereza ko izamubuza kuzakina umukino wo kwishyura ariko CAF yamaze kubinyomoza.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera muri Nigeria aho icumbitse muri Golden Tulip Hotel iri mu mujyi wa Lagos aho iri kumwe n’abakinnyi 19 barimo n’uyu Rutanga Eric.

Umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sports na Enyimba FC yo muri Nigeria, uteganyijwe kuri iki Cyumweru ku isaha ya saa cyenda z’I Kigali.

Abakinnyi 19 Rayon Sports yajyanye muri Nigeria :

Bashunga Abouba
Ndayisenga Kassim
Manzi Thierry
Rwatubyaye Abdul
Rutanga Eric (ntiyemerewe gukina)
Eric Irambona
Mugabo Gabriel
Nyandwi Saddam
Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier Sefu
Mugisha Francois Master
Prosper Donkor Kuka
Muhire Kevin
Nova Bayama
Yassin Mugume
Manishimwe Djabel
Bimenyimana Bon Fils Caleb
Christ Mbondi
Gilbert Mugisha

Ibitekerezo

  • Umaze kuvuga ko yemerewe gukina ugaruye list yanditseho ko atemerewe gukina
    Ntimukaducange kbs

    AMAHIRWE MASA GUSA GUSA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa