skol
fortebet

Rwamagana FC yongeye gutuma abafana ba APR FC bashidikanya ku ikipe yabo [UKO TOMBOLA YA 1/16 YAGENZE]

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2019

Sponsored Ad

Mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro,Rwamagana itahabwaga amahirwe yatsinze APR FC igitego 1-0 ituma abafana ba APR FC bacika ururondogoro banenga umutoza wabo Zlatko Krmpotic wakinishije abakinnyi badasanzwe bakina.

Sponsored Ad

I Rwamagana APR FC ivuyeyo nabi,kuko yahatsindiwe na Rwamagana City igitego 1-0 cyatsinzwe na Munyankindi Patrick ku munota wa 26 gusa ntiyabasha kuyisezerera kuko yatsinzwe mu mukino ubanza ibitego 2-0.

APR FC idahagaze neza muri iyi minsi,yongeye kunengwa n’abakunzi bayo bari I Rwamagana ndetse bemeza ko ikomeje gutya itazabasha kwegukana igikombe cy’Amahoro ngo ibashe guserukira u Rwanda cyane ko yatomboye AS Kigali.

Nubwo APR FC yatsinzwe,yabonye penaliti ku munota wa gatatu w’umukino ubwo Hitimana Jean Claude yagushaga Nshuti Innocent mu rubuga rw’amahina,ariko Niyonzima Ally arayihusha.

APR FC yari yagaruye Sugira,yamuhaye umwanya mu gice cya kabiri ahusha ibitego 2 byabazwe ndetse na rutahizamu Nshuti Innocent yabonye amahirwe menshi ntiyayabyaza umusaruro.

APR FC yatsinzwe uyu mukino,yaburaga abakinnyi benshi barimo Ombolenga,Buregeya Prince,Rugwiro Herve,Buteera,Muhadjiri,Nshuti Savio, n’abandi mu gihe yakinishije Ally Niyonzima mu bwugarizi.

APR FC yakomeje mu cyiciro gikurikiraho mu buryo butanyuze abakunzi bayo,kuko bifuzaga gukomeza batsinze Rwamagana mu mikino yombi ndetse bayinyagiye.

Nyuma y’iri jonjora rya mbere,hari hakenewe amakipe 16 arimo 10 yatsinze mu mikino yombi,hakiyongeraho 6 yatsinzwe neza [Best loosers] ariyo mpamvu mu makipe 19 yakinnye ijonjora rya mbere hasezerewe amakipe 3 arimo Interforce,Vision FC na Unity SC mu gihe Sunrise FC yo yikuye mu irushanwa idakinnye.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze:

Police FC 1-1 Gicumbi FC (Agg. 1-1)
Bugesera FC 4-2 Vision FC (Agg. 5-2)
Rwamagana City FC 1-0 APR FC (Agg. 1-2)
SC Kiyovu 1-0 Etoile de l’est FC (Agg.1-0)
Etincelles FC 1-1 Marines FC (Agg. 1-3)

UKO TOMBOLA YAGENZE :

Mukura VS vs Kiyovu Sports

Etoile de L’est vs Police FC

Gicumbi vs Espoir FC

Intare vs Bugesera

13/06/2019

APR FC vs As Kigali

Marines vs Rayon Sports

Gasogi vs Rwamagana

Hope FC vs Etincelles FC


APR FC yatsinzwe na Rwamagana yaburaga abakinnyi benshi bakomeye

Amafoto: IGIHE

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari 1/16 ahobwo ni 1/8

    MBABAJWE NUKUNTU ABAFANA BA APR BAGIYE GUSIGARA BADUFANA PE GIKUNDIRO FOREVER

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa