Kigali

Rwasamanzi yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 July 2018 Yasuwe: 1956

Umutoza wa Marines FC Rwasamanzi Yves yabitsemo ubwoba Rayon Sports n’abafana bayo ubwo yatangazaga ko ikipe ye ya Marines FC imaze iminsi yitegura Rayon Sports ndetse biteguye kuyitsinda uyu munsi bikazabafasha kuyisezerera mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Rwasamanzi uheruka kunganya na Rayon Sports mu mukino wasoje shampiyona ayishyuye ibitego 2 mu minota ya nyuma,yabwiye Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko amateka atariyo akina ndetse yiteguye gukora agashya agasezerera iki kigugu.

Rayon Sports yahawe ikaze i Rubavu na Rwasamanzi

Yagize ati “Byose birashoboka kuko dufite imikino ibiri tugomba gukina.Rayon Sports ni ikipe nziza, twagerageje kuyitegura. Tuzakina, tuzitanga uko dushoboye, abakinnyi bacu bari tayari gukina.

Amateka si yo akina mu kibuga, birahagije ko umukinnyi aba amenyereye, bigasaba kuba ufite umutima wo kwitangira ikipe ye no kugira discipline.

Abakinnyi ntacyo batakora, nta kipe batatsinda. Bitwaye neza muri shampiyona. Uko bakina n’amakipe mato n’akomeye biratandukanye. Ni abakinnyi bato bafite impano ariko kugira impano ntabwo bihagije bisaba kwitanga 100% ugiye gukina n’ikipe nk’iriya.”

Marines FC irashaka gukorera amateka kuri Rayon Sports

Rwasamanzi amaze igihe yitegura Rayon Sports ndetse amakuru aturuka I Rubavu aravuga ko abayobozi ba Marines FC bahaye abakinnyi ibishoboka byose ngo batsinde Rayon Sports ikunze kubamerera nabi.

Marines FC irakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro urabera kuri stade Umuganda mu mujyi wa Rubavu guhera saa cyenda n’igice.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kabasele ya mpanya

    urucira muka so rukakwandurukana rero

    July 2018

Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bafunguye inzu y’ubucuruzi bwo gusubiza...

Cristiano Ronaldo yafunguye inzu ikomeye mu mujyi wa Madrid wo muri...
19 March 2019 Yasuwe: 2143 0

Umunyezamu wa Marines FC yagonze umwana n’imodoka arapfa

Umunyezamu w’ikipe ya Marines FC,Rukundo Protogène uzwi nka Tiger ,yagonze...
19 March 2019 Yasuwe: 2061 0

Solskjaer yibasiye abakinnyi ba Manchester United nyuma yo gusezererwa na...

Umutoza w’agateganyo wa Manchester united,Ole Gunnar Solskjaer yababajwe...
19 March 2019 Yasuwe: 2418 0

N’golo Kante yongeye gukora agashya kasekeje cyane abakinnyi b’ikipe...

Umukinnyi N’golo Kante uzwiho kwicisha bugufi no kugira ikinyabupfura,yasekeje
18 March 2019 Yasuwe: 6415 0

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League...
18 March 2019 Yasuwe: 4517 0

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira...

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza...
18 March 2019 Yasuwe: 4059 1