skol
fortebet

Rwatubyaye Abdoul mu myitozo ya mbere muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Turikiya[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Rwatubyaye Abdoul nyuma yo gusesekara I Kigali avuye muri Turikiya gukora yo igeragezwa akaritsindwa, yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yagiye afitiye amasezerano.
Yari imyitozo ya mbere ya Rayon Sports nyuma yo kuva muri Sudani y’Epfo gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na Wau Salaam bakayitsinda 4-0.
Ni imyitozo wabonaga yorohoje ariko abakinnyi bagerageza gutanga ibyishimo ku bafana bari baje kubashyigikira.
Rwatubyaye Abdoul yagaragaye muri iyi myitozo ubona ko (...)

Sponsored Ad

Rwatubyaye Abdoul nyuma yo gusesekara I Kigali avuye muri Turikiya gukora yo igeragezwa akaritsindwa, yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yagiye afitiye amasezerano.

Yari imyitozo ya mbere ya Rayon Sports nyuma yo kuva muri Sudani y’Epfo gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na Wau Salaam bakayitsinda 4-0.

Ni imyitozo wabonaga yorohoje ariko abakinnyi bagerageza gutanga ibyishimo ku bafana bari baje kubashyigikira.

Rwatubyaye Abdoul yagaragaye muri iyi myitozo ubona ko naho yarari atigeze ahagarika imyitozo kuko wabonaga ari Rwatubyaye umeze neza wagoye rutahizamu w’umunya Mali Moussa Camara ibintu byashimishije abakunzi ba Rayon Sports.

Rwatubyaye mu myitozo ye ya mbere muri Rayon

Iyi myitozo kandi yagaragayemo rutahizamu w’umunya Mali Tidiane Kone ariko akaba atakoranye n’abandi cyane bitewe n’uko ngo yari arushye kubera urugendo yakoze mu indege kuko yageze mu Rwanda uyu munsi mu gitondo.

Yaba Rwatubyaye ndetse na Kone nta numwe uzakina umukino wo kwishyura igihe Rayon Sports izaba ikina na Wau Salaam ku cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2017, bitewe n’uko iyi kipe yamaze gutanga urutonde rwa bazakina uyu mukino. Aba bakinnyi bazakina igihe Rayon Sports yazakomeza mu icyiciro gikurikiyeho.

N’abandi bakinnyi bari tayali

N’ubwo kwinjira bari amafaranga, ni imyitozo yitabiriwe n’abafana benshi cyane, abamotari bari baparitse moto.

Rwarutabura ati "Enveloppe yuzuye amafaranga"

Ibitwenge byari byose hagati ya Kevin Muhire na Rwatubyaye

Tidiane Kone mu mwambaro w’ubururu n’umweru

Masudi Djuma yafashije abasore be gukora imyitozo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa