skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul ikipe yo hanze yari agiye gukinamo byanze ariko yabonye indi iri kumutangaho akayabo k’amamiliyoni

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’inkuru zasakaye mu Rwanda aho bahamyaga ko umukinnyi wa Rayon Sports ,Rwatubyaye Abdul ashobora kwerekeza mu ikipe ya KF Shkupi yo muri Macédoine ,ariko ngo ubwumvikane bwaba bwananiranye.

Sponsored Ad

Nyuma yo kutumvikana neza ngo haba hari andi mahirwe nyuma yo kunaniranwa,amakuru ava muri Rayon Sports ashimangirako ngo ikipe ya KF yo yifuza kumutira amasezerano akaza nyuma ariko Rayon Sports ntibymera.

Iyi kipe yo muri Libya bivugwa ko ari Al-Ahli Sports Club yo mu Mujyi wa Tripoli yiteguye gutanga amadolari ibihumbi 100 by’amadolari hafi miliyoni 89 100 000 Frw,iyi kipe yigeze gusinyisha Daddy Birori wakiniraga Amavubi. Ngo mu masezerano ya Rwatubyaye harimo ko ikipe izamwifuza izam utangaho ibihumbi 50 by’amadolari none KF Shkupi yo ntabwo yiteguye kuyatanga.

Muhirwa Frederic Umuyobozi wungirije muri Rayon Sports ashimangira aya makuru ko ikpe ya Kf ishaka kumurera bakazumvikana mu mezi 6 ari imbere bityo bikagorana cyane

Ati “Ikipe ntabwo ishaka gutanga aya mafaranga. Irashaka kumurera ikamutegura amezi atandatu ngo bakazatwishyura mu mezi atandatu ari imbere, mu isoko ryo kugura abakinnyi ryo mu mpeshyi. Ntabwo twabyemera rero kuko Rwatubyaye ni inkingi ya mwamba mu ikipe yacu ntabwo twamutangira ubuntu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko niba Rwatubyaye yifuza kuva mu Rwanda agateza imbere impano ye yakwemera gusinyira ikipe yo muri Libya yo yiteguye guhita yishyura ibihumbi 50 by’amadolari kuko yamaze kwandikira Rayon Sports imusaba.

Yungamo agira ati “Hari ikipe yo muri Libya yatwandikiye imwifuza. Ni abagabo biteguye guhita batwishyura nawe bakamwishyura kandi amafaranga menshi. Ibintu ni bitatu, aragaruka mu Rwanda adukinire, arasinyira ikipe yo muri Libya cyangwa se ikipe arimo yemere kutwishyura.”

Ibitekerezo

  • Abakinnyi b’umupira bagira amafaranga menshi cyane.Ndetse bariya b’i Burayi,abenshi bafite indege zabo hamwe n’indi mitungo myinshi.Umushahara w’umukinnyi umwe,ushobora "guhemba aba Presidents bose bo ku isi".Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa