skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul yashyize ahagaragara ibisobanuro bya zimwe muri TATUWAJE zi muri ku mubiri

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yashyize ahagagaragara bimwe mu ibisobanuro bya zimwe muri tatuwaje(Tattoo)ziri ku mubiri we.
Uyu musore ukina mu bwugarizi hagati bakunze kwita mu mutima wa ba myugariro, nyuma yo kuva muri APR FC yerekeza muri Rayon Sports yahinduye byinshi ku mubiri we, mbese muri make asigaye agaragara bitandukanye n’uko yabaga ameze muri APR FC.
Aganira n’ikinyamakuru Umuryango yavuze ko koko hari byinshi byahindutse ku mubiri we (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yashyize ahagagaragara bimwe mu ibisobanuro bya zimwe muri tatuwaje(Tattoo)ziri ku mubiri we.

Uyu musore ukina mu bwugarizi hagati bakunze kwita mu mutima wa ba myugariro, nyuma yo kuva muri APR FC yerekeza muri Rayon Sports yahinduye byinshi ku mubiri we, mbese muri make asigaye agaragara bitandukanye n’uko yabaga ameze muri APR FC.

Aganira n’ikinyamakuru Umuryango yavuze ko koko hari byinshi byahindutse ku mubiri we nk’inyogosho no kuba yarashyizeho tatuwaje, ngo gusa ntaho bihuriye no kuba yaravuye muri APR FC kuko ntawigeze amubuza kubikora ko ahubwo igihe cyabyo cyari kitaragera.

Yagize ati"oya muri APR ntawigeze ambuza kubikora, kuvuga ko inyogosho yahindutse ni ukubera ko umusatsi wakuze hari igihe nywureka ugakura hari n’igihe nywugabanya no muri APR niko byari bimeze. Tatuwaje navuga ko igihe cyazo cyari kitaragera ariko ubu cyarageze. "

Asigaye afite tatuwaje ku mubiri nyinshi ndeste n’inyogosho shya ibintu bimushimishije
Rwatubyaye afite tatuwaje zitandukanye ku inubiri we, zirimo ururabyo, ishusho y’inyubako igezweho yo mu Bushinwa, n’iyanditse ku kuboko ke k’iburyo mu magambo y’icyongereza ivuga iti Sweet Home Kigali n’izindi, twagize amatsiko yo kumenya icyo izo tatuwaje zaba zisobanuye n’impamvu yahisemo kuzishyiraho.

Rwatubyaye yabisobanuriye umunyamakuru w’Umuryango muri aya magambo

"Tatuwaje mfite hano hari nk’iyanditseho ngo Sweet Home Kigali, hari n’izindi karemano navuga ko ari ibirabyo, n’iyi y’inyubako yo mu Bushinwa, muri make nkunda tatuwaje."


Igishushanyo cy’inyubako yo mu Bushinwa ni mwe muri tatuwaje Rwatubyaye afite

"Impamvu nahisemo gushyiraho iyi nyubako y’u Bushinwa ni uko nakunze uburyo yubatsemo, ifite igishushanyo mbonera cyiza naragikunze cyane."


’Sweet Home Kigali’ amagambo yiyanditse ku kaboko k’iburyo ngo bitewe n’uburyo akunda Kigali

"Naho Sweet Home Kigali Kigali ni umujyi wanjye kandi ndawukunda cyane nkaba nkunda n’u Rwanda muri rusange. Nicyo navuga kuri izi tatuwaje.
Sweet Home Kigali umuntu agenekereje mu ikinyarwanda bisobanuye ’Kigali mu rugo heza’.

Abdul Rwatubyaye avuga ko kuba yarashyizeho Tatuwaje nta kibazo abibonamo ndetse nta n’uramubwira ko ari bibi kandi ngo no kuzikuraho byamugora kuko azikunda cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa