skol
fortebet

Rwatubyaye waburiwe irengero, Abuba na Makenzi ba Gor Mahia ku rutonde Rayon Sports yatanze muri CAF -IMPAMVU YABYO

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda Abuba Sibomana n’umurundi Kalim Nizigiyimana Makenzi ba Gor Mahia, ndetse na Rwatubyaye Abdul waburiwe irengero ni bamwe mu bakinnyi 30 ikipe ya Rayon Sports yatanze muri CAF izifashisha mu mikino ya nyafurika ya Confederation Cup.
Ikipe ya Rayon Sports itangaza ko yatanze Abuba Sibomana na Makenzi ku rutonde izifashisha mu mikino nyafurika bitewe n’uko bari mu biganiro nabo kandi bikaba birimo kugenda neza, naho Rwatubyaye ngo nubwo batazi aho ari ariko ni umukinnyi wabo. (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda Abuba Sibomana n’umurundi Kalim Nizigiyimana Makenzi ba Gor Mahia, ndetse na Rwatubyaye Abdul waburiwe irengero ni bamwe mu bakinnyi 30 ikipe ya Rayon Sports yatanze muri CAF izifashisha mu mikino ya nyafurika ya Confederation Cup.

Ikipe ya Rayon Sports itangaza ko yatanze Abuba Sibomana na Makenzi ku rutonde izifashisha mu mikino nyafurika bitewe n’uko bari mu biganiro nabo kandi bikaba birimo kugenda neza, naho Rwatubyaye ngo nubwo batazi aho ari ariko ni umukinnyi wabo.

Umutoza w’ungirije wa Rayon Sports, Maso yagize ati "Abuba na Makenzi impamvu twabatanze ni uko ari abakinnyi bari mu biganiro na Rayon Sports bikaba bigeze kure, bishora kurangira babaye abakinnyi ba Rayon Sports."

Ku ruhande rwa Rwatubyaye avuga ko kuva yagera muri iyi kipe ataramuca n’iryera ariko ni umukinnyi wa Rayon Sports ayifitiye amasezerano, bityo ko bagomba kumutanga.

Dore urutonde rwose rw’abakinnyi 30 Rayon Sports yatanze muri CAF.

1. Bashunga Abouba
2. Irambona Eric
3. Ishimwe Issa Zappy
4. Kakure Mugheni Fabrice
5. Kwizera Pierrot
6. Manishimwe Djabel
7. Nahimana Shasiir
8. Mussa camara
9. Mugisha François
10. Rwatubyaye Abdoul
11. Manzi Thierry
12. Romami Frank
13. Rutinywa Gonzarez
14. Rwigema Yves
15. Senyange Yvan
16. Muhire Kevin
17. Munezero Fiston
18. Mutuyimana Evariste
19. Ndayishimiye Eric Bakame
20. Niyonzima Olivier Sefu
21. Mutsinzi Ange
22. Nova Bayama
23. Nshuti Dominique Savio
24. Nsengiyumva Idrissa
25. Nsengiyumva Mustapha
26. Ndayisenga Jean d’ Amour
27. Sibomana Abouba
28. Nizigiyimana Karim Mackenzi
29. Mugabo Gabriel
30. Mukimbili Mahoro Nicolas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa