Kigali

Rwatubyaye yagize icyo atangaza ku igurwa rya Mukunzi

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 2 September 2017 Yasuwe: 1722 0

Umukinnyi Rwatubyaye Abdul ukina mu bwugarizi bw’ikipe ya Rayon Spors yatangaje ko kuba ikipe ya Rayon Sports yaguze umukinnyi ukomeye nka Mukunzi Yannick ari ibintu bishimishije ndetse yemeza ko bigiye kuyifasha kwitwara neza.

Rwatubyaye yishimiye kuza kwa Mukunzi Yannick muri Rayon Sports

Uyu musore umaze amezi 5 mu mvune yatangarije Radio 10 ku munsi w’ejo ko nubwo ikipe itaramenyerana yizeye neza ko intego bihaye bazayigeraho ndetse ko kuba ubuyobozi bw’iyi kipe bwaguze umusore Mukunzi Yannick bizafasha hagati ha Rayon Sports.

Yagize ati “Navuga ko kuva APR FC ujya muri RayonSports cyangwa se kuva muri Rayon Sports ujya muri APR FC ari agaciro kuko aya ni amakipe ahora ahanganye kandi arakomeye niyo mpamvu kuza kwa Yannick birashimishije sinareka kubivuga.Twari dufite abakinnyi 2 gusa bakina hagati kandi ntabwo bahagije niyo mpamvu kuza kwe bigeye kudufasha gukomera hagati mu kibuga.”

Uyu musore yavuze ko ikipe ya Rayon Sports atarayibona neza kubera ko bafite abakinnyi bashya benshi ndetse batarakora imyitozo cyane gusa yizeye neza ko Rayon Sports izitwara neza mu mwaka w’imikino utaha cyane cyane mu mikino ya Champions League.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yamaze gusezerera Tamboura

Ikipe Ya Rayon Sports yamaze gusezerera umunya Mali Alhassane Tamboura yari...
19 September 2017 Yasuwe: 384 0

Etincelles izerekana abakinnyi bashya 10 ku mukino wa Rayon...

Ikipe ya Etincelles FC yamaze gusinyisha abakinnyi 10 yiteguye kwerekana ku...
19 September 2017 Yasuwe: 486 0

Ombolenga yagarutse mu myitozo yo kwitegura Rayon Sports

Umukinnyi Ombolenga Fitina wari umaze iminsi afite imvune yagarutse mu...
19 September 2017 Yasuwe: 535 0

Rayon Sports ishobora gusinyana amasezerano na Feza Bet

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko ikipe ya Rayon Sports...
19 September 2017 Yasuwe: 1311 0

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda rigiye gutora komite...

Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda (FRA) ryiteguye gutora...
18 September 2017 Yasuwe: 76 0

Marcelo yatangaje abakinnyi beza amaze gukinana nabo anemeza umukinnyi...

Umukinnyi Marcelo Aveiro wamaze kongera amasezerano azamugeza mu mwaka wa...
18 September 2017 Yasuwe: 1790 0