skol
fortebet

Rwatubyaye yagize icyo avuga ku mafoto yasakajwe hanze asomana n’umukunzi we mu buryo butangaje

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Rwatubyaye yavuze ariya mafoto bayafashe mu gihe bari barimo kwishimira urukundo rwabo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane ni bwo amashusho ya Rwatubyaye arimo gusomana n’umukobwa, yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bayabonye batangazwa n’uburyo uyu mukinnyi yasomye umukobwa bari kumwe.Rwatubyaye aganira n’itangazamakuru yavuze ko we n’umukunzi we bishimiraga urukundo rwabo.

Yagize ati “Ni umukunzi wanjye, nta kibazo na kimwe kirimo gusomana, byari ibintu bisanzwe byo kwishimisha. Nta kindi navuga kibiri inyuma, gusa bitewe n’imitekerereze y’abantu buriya buri wese agira uko abifata.”

Rwatubyaye yavuze ko amaze igihe kinini cyane aziranye na Umurerwa, ariko mu mezi atatu cyangwa ane ashize aribwo binjiye mu rukundo nyarwo kandi babanye neza ari nayo mpamvu yo kwishimisha.

Uyu mukinnyi utazakina umukino wa CAF Confederation Cup Rayon Sports izakina na USM Alger mu Cyumweru gitaha kubera atari ku rutonde rw’abo iyi kipe yatanze izakoresha muri aya marushanwa, yavuze ko afitiye icyizere bagenzi be ko bazitwara neza ndetse abaha amahirwe yo kuzava mu matsinda bakajya muri ¼.

Yasabye abafana kwirengagiza ibihe bibi ikipe yaciyemo mu mpera za shampiyona yaje kwegukanwa na APR FC ndetse no kuba itarabashije kubashimisha muri CECAFA Kagame Cup basezerewe muri ¼, bagakomeza kuyishyigikira kuko igifite urugamba rukomeye igomba kurwana yaba mu gikombe cy’Amahoro no muri Confederation Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa