Kigali

Rwatubyaye yamaze kugurwa n’ikipe yo muri USA

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 February 2019 Yasuwe: 2992

Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kwerekeza mu ikipe ya Sporting Kansas City ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Amerika, Major League Soccer.

Rwatubyaye wari umaze iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia, akaritsinda ariko iyi kipe ikazuyaza kwishyura Rayon Sports,yamaze gusinyira amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu ikipe ya Sporting Kansas City ikina muri Major League Soccer.

Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yamaze gutangaza ko yamaze kwegukana uyu myugariro w’umunyarwanda,ndetse yamaze kumvikana na Rayon Sports yari afitanye na Rayon Sports.

Sporting Kansas City ibarizwa mu gice cy’Uburengerazuba bwa USA,iri gushakira Rwatubyaye Abdul ibyangombwa birimo VISA n’ibimwemerera gukorera USA mu gihe kingana n’umwaka umwe wa 2019, ariko gishobora kongerwaho imyaka 3 aramutse yitwaye neza.

Sporting Kansas City ibarizwa mu mujyi wa Kansas mu ntara ya Missouri muri USA, ikinira kuri stade yitwa Children’s Mercy Park yakira abantu ibihumbi 18,467.Yashinzwe mu mwaka wa 1995 ndetse yatwaye ibikombe bibiri bya MLS (2000,2013).


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 4695 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1368 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1901 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2593 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6609 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2862 1