Kigali

Rwatubyaye yashinje ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira uruhare mu isezererwa ryayo muri CAF Champions League

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 August 2019 Yasuwe: 7675

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukina mu cyiciro cya kabiri muri USA mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yatangarije abanyamakuru ko gusezererwa kwa Rayon Sports mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League byatewe n’amakosa y’ubuyobozi bwayo.



Uyu myugariro waraye ageze mu Rwanda mu gicuku aje gufasha Amavubi mu mukino azakinamo na Seychelles mu gushaka itike yo kujya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi,yatangarije abanyamakuru ko akajagari kari mu buyobozi bwa Rayon Sports ariko katumye isezererwa rugikubitamu mikino ya CAF Champions League na Al Hilal.

Yagize ati “Urebye hajemo kudategura neza. Habayeho guhindura perezida, guhindura abakinnyi gushidikanya ku mutoza Robertinho, urebye ntabwo bari batuje ku buryo bakwitegura umukino wa Al Hilal ikipe isanzwe izi gutegura cyane.

Kwirukana Robertinho ryari ikosa. Byonyine kumureka akagenda akongera akagaruka ryari ikosa. Ubona ko ari ibintu bijagaraye. Ni akavuyo kaba kabayemo. Uko Robertinho muzi, ni umugabo ucisha make, iyo afashe umwanzuro wo kugenda hari ibiba bitagenda neza. Kandi amakosa agaruka ku bayobozi kuko nibo bayobora, bashyira byose kuri gahunda kandi nibo bamugaruye.’’

Rwatubyaye yavuze ko yababajwe no gusezererwa ku iyi kipe yamufashije kwerekeza muri USA aho akina ubu ngubu.



Rwatubyaye yavuze ko akajagari kari mu buyobozi bwa Rayon Sports ariko katumye isezererwa rugikubita na Al Hilal

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyarwanda yegukanye umwanya wa 2 muri Marathon yaberaga mu...

Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunzwe kwita ‘Magare’ ukina imikino...
11 November 2019 Yasuwe: 1041 0

Lacazette yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Arsenal itsindwa...

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal,Alexandre Lacazette yatangaje ko impamvu iri...
11 November 2019 Yasuwe: 2968 0

Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa kigayitse nyuma yo kongera gusimbuzwa...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangiye guhangana n’umutoza Maurizio Sarri...
11 November 2019 Yasuwe: 5113 0

Uwari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya Rayon Sports yasimbuwe byagateganyo...

Uwari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Hannington Kalyesubula...
11 November 2019 Yasuwe: 1886 0

Liverpool yatangiye kwanikira abakeba barimo Manchester City yahaye isomo...

Ibitego bya Fabinho,Mohamed Salah na Sadio Mane byafashije ikipe ya...
10 November 2019 Yasuwe: 2421 0

Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 23 azakoresha ahangana na...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent,yatangaje abakinnyi 23...
10 November 2019 Yasuwe: 3170 1