Kigali

Rwatubyaye yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports arimo kuzamugira kapiteni

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 January 2018 Yasuwe: 1986

Myugariro Rwatubyaye Abdul umaze iminsi ari mu mvune yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports aho muri yo harimo ingingo ivuga ko agomba kuzaba kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports mu minsi iri imbere.

Uyu myugariro uheruka gukina mu kwezi kwa Gatatu k’umwaka ushize ubwo yavunikiraga mu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC,yamaze igihe kinini ataravuzwa kubera uburangare bwabayeho ariko yaje kubagwa ku I taliki ya 24 Ukwakira 2017 atanzweho akayabo ka miliyoni zisaga 4z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ashobora kuzagaruka mu kibuga mu kwezi kwa 5 uyu mwaka.

Rwatubyaye yongereye amasezerano muri Rayon Sports mu rwego rwo kongera kuzamura urwego rwe rw’imikinire,cyane ko ataravunika hari amakipe yamushakaga muri Turkiya birangira atagize n’imwe yerekezamo.

Rwatubyaye yavunikiye mu Bugesera

Rwatubyaye agomba kuzasimbura Ndayishimiye Eric Bakame ku bukapiteni bwa Rayon Sports nk’uko amakuru atugeraho abyemeza.

Rwatubyaye yabagiwe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital mu kwezi kwa 10 umwaka ushize aho yahise atangaza ko yiteguye kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kubyo kongera amasezerano,none birangiye abikoze.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

ISIS yatangaje ko izibasira abafana ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions...

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wavuze ko uzibasira abafana bazerekeza...
20 May 2018 Yasuwe: 800 0

Umunyamideli yatangaje ukuntu Cristiano Ronaldo yamushukishije imbwa ze...

Umunyamideli witwa Amal Saber w’imyaka 28 ukomoka muri Morocco, yatangaje...
20 May 2018 Yasuwe: 3943 0

Antonio Conte yatangaje benshi kubera amagambo yavuze nyuma yo gutwara FA...

Umutoza w’ikipe ya Chelsea FC Antonio Conte yavuze amagambo yatumye benshi...
20 May 2018 Yasuwe: 2786 0

Antonio Conte yatwaye FA Cup 2018 yiyunga n’abafana ba Chelsea FC...

Ikipe ya Chelsea yatsinze Manchester United igitego 1-0 ku muniko wa nyuma...
19 May 2018 Yasuwe: 1433 0

Lionel Messi yatunguye benshi kubera amagambo yavuze ashimagiza Real...

Kabuhariwe Lionel Messi yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ikipe ya Real...
19 May 2018 Yasuwe: 3142 0

Uburanga bwa bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Chelsea na Manchester...

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Gicurasi nibwo hateganyijwe umukino wa...
19 May 2018 Yasuwe: 3929 0