skol
fortebet

Rwatubyaye yatangaje byinshi ku hazaza he muri Rayon Sports

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

• Rwatubyaye yatangaje ko nta yindi kipe yiteguye gukinira mu Rwanda uretse Rayon Sports
•Rwatubyaye yatangaje ko ushinzwe kumushakira amakipe akigerageza muri Turkia
• Rwatubyaye yavuze ko nakira imvune azongera kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku byo kongera amasezerano

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul umaze iminsi mu mvune,yatangaje ko nta yindi kipe mu Rwanda yifuza kuzakinira uretse kugeza igihe ushinzwe kumushakira amakipe azamubonera iyo yerekezamo hanze y’u Rwanda.

Uyu myugariro uheruka mu kibuga mu kwezi kwa 3 ubwo Rayon Sports yahuraga na Bugesera FC,yatangarije Flash FM ku munsi w’ejo ko atiteguye gusinyira indi kipe mu Rwanda kubera urukundo abayobozi ba Rayon Sports bamugaragarije ndetse ko azava muri Rayon Sports ari uko abonye ikipe hanze y’u Rwanda cyane ko azakomeza kumushakira ikipe muri Turkiya.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwambaye hafi bwaramvuje,niyo mpamvu nimara gukira nzakomeza kubakinira kuko nta yindi kipe nifuza gukinira mu Rwanda.Ushinzwe kunshakira amakipe ari muri Turukiya arindiriye ko nkira kandi nizeye ko bizagenda neza.”

Rwatubyaye yavuze ko ibibazo ikipe ya Rayon Sports irimo byamubabaje gusa bagomba gukora ibishoboka byose bakongera kugarukana ingufu.

Yagize ati “Ni ibintu bibabaje ku ikipe yacu kuko ni ubwa mbere byabaho gusa nubwo ari ibibazo twahuye nabyo nk’ikipe gusa ntawamenya ikibyihishe inyuma.”

Uyu musore azagaruka mu kibuga mu kwezi kwa 5 k’umwaka utaha, aho azaba ari hafi yo gusoza aamasezerano ye muri Rayon Sports gusa yijeje abafana ba Rayon Sports ko yiteguye kugira ibiganiro n’ubuyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa