skol
fortebet

Rwatubyaye yatangaje igihe azatangirira gukina

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Rayon Sports aratangaza ko yumva ameze neza ku buryo nta gihindutse ashobora kuzatangira gukina mu cyumweru gitaha.
Uyu myugariro umaze amezi agera kuri atanu adakora ku mupira yatangiye imyitozo ye wenyine ku wa kabiri taliki ya 29 kanama 2017 aho yatunguye abafana b’iyi kipe cyane ko bari bazi ko azagaruka mu kibuga ari uko amaze kubagwa.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko we yumva ameze neza ku buryo mu cyumweru gitaha azatangira (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Rayon Sports aratangaza ko yumva ameze neza ku buryo nta gihindutse ashobora kuzatangira gukina mu cyumweru gitaha.

Uyu myugariro umaze amezi agera kuri atanu adakora ku mupira yatangiye imyitozo ye wenyine ku wa kabiri taliki ya 29 kanama 2017 aho yatunguye abafana b’iyi kipe cyane ko bari bazi ko azagaruka mu kibuga ari uko amaze kubagwa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko we yumva ameze neza ku buryo mu cyumweru gitaha azatangira gukorana imyitozo n’abandi .

Yagize ati “ Kuri ubu meze neza, ntabwo nkiri kubabara cyane nk’uko byari bimeze mbere, nizeye ko mu minsi micye ndaba nongera gukoza umupira ku kirenge."

Myugariro Rwatubyaye ni umwe mu beza u Rwanda rufite gusa yaranzwe n’imvune umwaka ushize byatumye atagaragara mu mikino myinshi ndetse ntiyabasha kwigaragariza imbaga y’abafana ba Rayon Sports.

Uyu musore yavuze kandi ko abaganga aribo bamugiriye inama yo kugaruka mu kibuga, cyane ko imvune afite hari igihe ishobora kwikiza bitagombye ko bamubaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa