skol
fortebet

Rwatubyaye yatangaje ikizafasha Rayon Sports gutsindira Enyimba ku kibuga cyayo

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul uri mu bihe byiza muri iyi minsi ,yatangaje ko kuba baramaze kumenya imikinire ya Enyimba FC bizabafasha kuyandagariza muri Nigeria bakagaruka mu Rwanda bahabwa amashyi n’impundu n’abafana ba Rayon Sports.

Sponsored Ad

Rwatubyaye yabwiye abanyamakuru ko mbere y’uko bahura na Enyimba batari bazi imikinire yayo ariko kuri ubu barayizi neza ndetse biteguye kuyandagaza mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru muri Nigeria.

Rwatubyaye uhagaze neza yatangaje ko bari kwiga neza Enyimba

Yagize ati “Enyimba twahuye tutazi imikinire yayo, ariko ubu noneho turayizi neza.Iki cyumweru nicyo kwitegura, ni cyo kwiga kuri Enyimba,twamaze kubona aho bafite intege nke akaba ari nayo ntwaro dufite tuzakoresha kugira ngo muri Nigeria tuzitware neza.”

Rayon Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura na Enyimba kuri uyu wa mbere, aho izurira indege ku wa Kane yerekeza muri Nigeria mu mukino uteganyijwe tariki ya 23 Nzeri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa