Kigali

Rwatubyaye yatijwe mu cyiciro cya kabiri n’ikipe ye nshya ya Colorado Rapids

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 May 2019 Yasuwe: 2631

Myugariro Rwatubyaye Abdul w’imyaka 22 wari umaze iminsi mike yerekeje mu ikipe ya Colorado Rapids avuye muri Sporting Kansas City aho yaguranwe umukinnyi wo hagati Benny Feilhaber w’imyaka 34,yamaze gutizwe mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 muri USA.

Nkuko ikipe ya Colorado Rapids yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter,Rwatubyaye wahoze akinira Rayon Sports agiye gukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 kugeza shampiyona irangiye.

Rwatubyaye wasinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare uyu mwaka,agiye gukinira amakipe 3 mu kwezi kumwe, byatumye benshi batangira kugira impungenge ko atazahirwa no gukina muri shampiyona ya Major League Soccer.

Kuwa 08 Gicurasi uyu mwaka,nibwo ikipe ya Sporting Kansas City yemeye kurekura myugariro Rwatubyaye Abdul imutanga mu ikipe ya Colorado Rapids nayo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana mukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-17.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kamayirese

    Congs umuhungu wacu ndabona ubirimo neza ntucike intege no mu kwa 3 niba kibayo uzakijyamo

    4 months ago

Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko aziko...
21 September 2019 Yasuwe: 375 0

Rayon Sports yamaze gutangaza umutoza mushya wagizwe ibanga...

Umutoza ukomoka muri Mexico witwa Javier Martinez Espinoza w’imyaka 46 niwe...
21 September 2019 Yasuwe: 2476 0

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon...
21 September 2019 Yasuwe: 2105 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku...
21 September 2019 Yasuwe: 2541 0

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid iherutse kwitwara nabi cyane mu...
21 September 2019 Yasuwe: 2335 0

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwimura igihe bwagombaga gutangariza ku...
20 September 2019 Yasuwe: 3054 3