Kigali

Rwatubyaye yatunguye abafana ba Rayon Sports ku munsi w’ejo (Amafoto)

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 30 August 2017 Yasuwe: 5129

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Rayon Sports yatunguye abafana b’iyi kipe ubwo yatangiraga imyitozo ku munsi w’ejo taliki ya 29 Kanama 2017 mu gihe benshi bari bazi ko akiri mu mvune ndetse ko agomba kubanza kujya muri Maroc kubagwa.

Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rufite amaze amezi 5 adakina nyuma yo kugira imvune ikomeye ku itariki ya 22 Werurwe 2017 mu mukino Rayon Sports yatsinze Bugesera,byatumye adakomeza kuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe iherutse gutwara igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino ushize.

Ubwo iyi kipe yari mu myitozo ku Mumena uyu musore nawe yabiyunzeho gusa atangira akora wenyine kuko kubera igihe amaze adakina ntiyari kubasha kugera aho bagejeje ubu dore ko bamaze ukwezi kurenga bakora imyitozo.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko yahisemo gutangira imyitozo kugira ngo adakomeza gutakaza igihe kandi ibyo kubagwa kwe bitari hafi aha.

Yagize ati “Nifuzaga kujya muri Maroc ariko ntabwo byakunze ko byihuta. Abaganga bambwiye ko kumara igihe kinini ntakora ari bibi ku mvune yanjye ya ‘meniscus’,ko ibyiza ari i ugukora kuko byampa amahirwe yo gukomeza amavi ndetse imvune igakira bitabaye ngombwa kubagwa.

Abatoza nabo baganiriye n’abaganga banyemerera gutangira gukora. Kuko maze iminsi ntakora biransaba nk’icyumweru nikorana ariko nyuma yahoo nzakorana na bagenzi banjye kandi ngaragare mu mikino. Uko niyumva njye meze neza nta kibazo.”


Uyu musore w’imyaka 22 waje mu ikipe ya Rayon Sports avuye mu ikipe ya APR FC aho kuva yayigeramo atarayikinira igihe kinini kubera imvune zamwokamye.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble nangarayo

    Uzicuza, iyo Uba muri APR iba yarakuvuje kera waranakize, none utangiye gukinana immune, iminsi irigisha kurusha mwarimu, uzamenya ko wibeshye Inzira

    1 month ago

Inzindi nkuru

Muhadjiri yamaze kubabarirwa n’ubuyobozi bwa APR FC

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri ukina asatira yamaze kubabarirwa n’ubuyobozi...
19 October 2017 Yasuwe: 603 0

Rayon Sports yandikiye FIFA na Shakhtyor ku kibazo cya Muhire...

Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko yamaze kwandikira FERWAFA,FIFA ndetse...
19 October 2017 Yasuwe: 1657 0

Masudi Djuma waseze muri Rayon yabonye akazi gashya

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma yamaze kwerekeza...
19 October 2017 Yasuwe: 605 0

Rutahizamu Habimana Yussuf yatangaje uko imvune ye ihagaze

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Habimana Yussuf aratangaza ko imvune ye...
19 October 2017 Yasuwe: 1038 0

Abanyarwanda bazitabira Tour du Rwanda bagiye guhatana mu marushanwa yo...

Mu mpera z’iki cyumweru abakinnyi 28 bagomba kuzakurwamo abazitabira Tour du...
19 October 2017 Yasuwe: 59 0

REG BBC yamaze gutandukana n’umutoza Bahufite yumvikana n’Umurundi...

Ikipe y’ikigo gishinzwe gutanga ingufu z’amashanyarazi ya Basketball REG BBC...
19 October 2017 Yasuwe: 113 0