skol
fortebet

Rwatubyaye yavuze ikintu akundira Chelina bamaze amezi 6 bari mu rukundo

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Rwatubyaye yavuze ko amaze amezi 6 akundana na Chelina gusa ko yamukundiye umutima mwiza agira ndetse n’imyitwarire myiza imuranga.

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul yemeza ku ubu ari mu rukundo na Umurerwa Chelina ndetse ko yishimira imico yuyu mukobwa .

Mu minsi yashize ni bwo Rwatubyaye Abdul yagiye aca amarenga ko yaba ari mu rukundo na Chelina abicishije kuri Instagram bitewe n’amafoto yashyiragaho ari kumwe n’uyu mukobwa ndetse na we akabikora.

Mu kiganiro n’itangzamakuru Rwatubyaye Abdul yahishuye ko ubusanzwe adakunze gushyira hanze ibintu bijyanye n’urukundo ariko yemera ko ubu ari mu rukundo na Chelina bamaze amezi 6 bakundana n’ubwo bamaze igihe baziranye.

Yagize ati”ubu ndi mu rukundo ariko nkunda kubigumana muri njyewe, nta bwo nkunda kubitangaza … Chelina ni we turi mu rukundo, ubu hashize amezi 6 turi mu rukundo ariko nta bwo ari icyo gihe tumaze tuziranye, imyaka 2 irashize tuziranye.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu byo yamukundiye ari imyatwarire ye ndetse n’uburyo yahuye na we ari bimwe mu byamukuruye bigatuma yumva ko agomba gukundana na we.

Ati” Navuga ko wenda uburyo nahuye na we mu buzima, ibihe twagiranye ntabwo navuga ko nakurikiye uko ameze ko ari mwiza, uko ateye, ariko imyitwarire ye ni cyo kintu cyatumye numva mukunze kandi na we aranankunda.”

Avuga ko haba hakiri kare ko yavuga ngo bazana igihe iki n’iki ariko yemeza ko Imana ibashashije bazatera indi ntambwe bakaba bazashyingiranwa ighe nikigera dore ko yizeye ko bashobora kuzarambana.

Ibitekerezo

  • Abasore ntibakabeshye abakobwa ngo barabakunda.Icyo baba bashaka kirazwi.Ni sex gusa,kuko iyo bamaze kubahaga,barabata.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa