skol
fortebet

Rwemarika yamaze kujuririra ibyavuye mu matora ya FERWAFA muri FIFA

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2018

Sponsored Ad

Rwemarika Felicite uherutse kwiyamamariza kuyobora FERWAFA nk’umukandida umwe rukumbi,nyuma y’aho Nzamwita Vincent De Gaulle bagombaga guhangana, yakuyemo kandidatire ye habura amasaha make kugira ngo amatora abe, yamaze kujuririra umwanzuro wafashwe n’akanama kari gashinzwe amatora kanzuye ko atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa FERWAFA, kubera ko ko atagejeje ku majwi 27 yasabwaga ngo atsinde amatora ku bwiganze busesuye.
Aya matora yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2017, yaranzwe no kwifata (...)

Sponsored Ad

Rwemarika Felicite uherutse kwiyamamariza kuyobora FERWAFA nk’umukandida umwe rukumbi,nyuma y’aho Nzamwita Vincent De Gaulle bagombaga guhangana, yakuyemo kandidatire ye habura amasaha make kugira ngo amatora abe, yamaze kujuririra umwanzuro wafashwe n’akanama kari gashinzwe amatora kanzuye ko atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa FERWAFA, kubera ko ko atagejeje ku majwi 27 yasabwaga ngo atsinde amatora ku bwiganze busesuye.


Aya matora yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2017, yaranzwe no kwifata kw’abari bashyigikiye Nzamwita Vincent De Gaulle birangira amajwi 39 yabo abaye imfabusa,maze Rwemarika atorwa ku majwi 13 gusa byatumye akanama kari gashinzwe aya matora kayobowe na Camarade kemeza ko atsinzwe amatora.

Rwemarika yamaze gutangaza ko yajuririye iki cyemezo cy’aka kanama ndetse yarangije gutanga ubujurire bwe muri FIFA.

Abahagarariye Rwemarika Felicite mu mategeko banenze ingingo yo gutsindira ku majwi 27, kuko nta hantu yanditse haba mu mabwiriza y’amatora ndetse no mu mategeko agenga amatora,ahubwo ingingo ya 11 y’amabwiriza agenga amatora avuga ko ibitavuzwemo bikurikizwa ibiri mu mategeko shingiro ya FERWAFA.

Aha, ingingo ya 21 ya Status ya Ferwafa ni yo uruhande rwa Rwemarika Félicité rwashingiye rujurira icyemezo cya Komisiyo y’amatora aho uduce twayo twa kabiri n’utwa gatatu tugira tuti:

Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi. Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora.

Impapuro z’amatora z’imfabusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abahagarariye Rwemarika mu mategeko bavuze ko bashingiye kuri iyi ngingo,umukiriya wabo yatsinze amatora ku bwiganze bwa 100 ku ijana kuko amajwi y’imfabusa atabarwa.

Ibitekerezo

  • Nti muzi se ko Ferwafa ishyiraho itegeko ikurikije ikibazo ihuye nacyo.
    Hahaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa