Kigali

Sadate yamaganye abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports bashaka gushinga ikipe ya Basketball bitanyuze mu mucyo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 September 2019 Yasuwe: 6623

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate yamaganye bamwe mu bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports bafashe umwanzuro wo gushing ikipe ya Basketball batabinyujije mu mucyo aho yavuze ko hazitabazwa inzego za Leta nibakomeza uyu mugambi.

Nkuko byaraye bigaragaye muri Kigali Arena mu mukino wahuzaga Patriots na REG BBC,bamwe mu bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports na bamwe mu bafana bazwi bagaragaye bambaye imyenda yanditseho ngo “Rayon Sports BBC. We are coming soon” bisobanura ngo ‘Rayon Sports Basketball Club iraza vuba’’, ndetse bafite n’ibyapa byanditseho aya magambo,ibintu bitashimishije komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate.

Abatungwa agatoki mu kuba inyuma y’iki gikorwa cyo gushing ikipe ya Basketball bitanyuze mu mucyo ni Gacinya Chance Dennis wayibereye perezida 2015 kugera 2017, n’uwari umunyamabanga we Gakwaya Olivier.

Mu kiganiro Munyakazi Sadate yagiranye na Funclub dukesha iyi nkuru,yamaganye aba bantu bashaka gushing iyi kipe ndetse abibutsa ko batari mu mwanya ubemerera kugira umwanzuro bafata mu muryango wa Rayon Sports.

Munyakazi yagize ati: ‘‘Ibitekerezo byo gutangiza ikipe z’indi mikino by’umwihariko Basketball turagisanganywe. Ariko abihutiye kujya kwamamaza iby’ikipe ya Basketball bo babikoze mu buryo butemewe n’amategeko kandi byakozwe mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.’’

Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko hashobora kwitabazwa inzego z’ubugenzacyaha bw’u Rwanda kuko we afata iki gikorwa nko gucuruza ibirango bya Rayon Sports nta burenganzira itanze.

Sadate yagize ati: ‘‘Nabo twabibabwiye ko ibyo bari gukora ari amakosa kuko nubwo cyaba igitekerezo cyiza kiba kigomba gushyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwayo. Si abantu bo ku ruhande bafata imyanzuro. Kandi twababwiye ko nibakomeza tuzitabaza RIB (urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha) ngo ruhagarike ibi bikorwa byo gukoresha ibirango bya Rayon Sports mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.’’

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bazatangiza amakipe mu mikino itandukanye igihe hazaba habonetse amikoro ahagije yo gutuma abaho.



Rayon Sports yamaganye abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports bashaka gushinga ikipe ya Basketball bidaciye mu mucyo

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Online Fun Club yabonye wa mwana wagaragarije urukundo rudasanzwe Muhadjiri...

Umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yiyanditseho ku mupira...
15 October 2019 Yasuwe: 2877 0

Sadio Mane yahishuye impamvu atagura imodoka zihenze nka Aubameyang n’ibindi...

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza...
15 October 2019 Yasuwe: 2866 0

Haruna Niyonzima yishimiye bikomeye no kongera kubonana na Abdallah afata...

Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yishimiye...
15 October 2019 Yasuwe: 2714 0

Mashami Vincent yishimiye urwego rwa Rugwiro Herve ahishura ko hari...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent yashimiye myugariro Rugwiro...
15 October 2019 Yasuwe: 2795 0

Cristiano Ronaldo yaraye ateye indi ntambwe ikomeye mu mupira...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus n’igihugu cya Portugal yaraye...
15 October 2019 Yasuwe: 2044 0

Barack Obama yashimye cyane Abanya-Kenya ’Eliud Kipchoge Na Brigid Kissel’...

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yashimiye...
14 October 2019 Yasuwe: 836 0