skol
fortebet

Sadio Mane yandagaje bikomeye ikipe ya Manchester United

Yanditswe: Friday 31, Aug 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool Sadio Mane ukomoka muri Senegal yavuze ko Manchester United yigeze kumushaka mbere y’uko yerekeza muri Southampton gusa arabyanga kuko ari ikipe mbi.

Sponsored Ad

Sadio Mane yatangarije umunyamakuru Carol Tshabalala wa Supersport ko uwahoze ari umutoza wa Manchester United, Louis van Gaal yigeze kumushaka ari muri RB Salzburg arabyanga amubwira ko Manchester United ari ikipe mbi cyane,atayerekezamo.

Mane yabwiye Carol Tshabalala ko Manchester United ari ikipe mbi

Yagize ati “ Sinabyiyumvishaga ukuntu amakipe yanshakaga harimo Manchester United gusa ikipe mbi nka Manchester United yaranshatse.Navuganye na Van Gaal ambwira ko anyifuza ariko ntabwo Manchester United ariyo nifuzaga ndetse ntabwo cyari igihe cyiza cyo kuyerekezamo.

Sadio Mane yahisemo kwerekeza mu ikipe ya Southampton mu mwaka wa 2014 agiramo ibihe byiza byamufashije kugurwa na Liverpool akayabo ka miliyoni 34 z’amapawundi mu mwaka wa 2016.

Sadio Mane amaze gutsindira Liverpool ibitego 36 mu mikino 75 amaze kuyikinira birimo 3 amaze gutsinda muri Premier league y’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa