skol
fortebet

Sadio Mane yasubije Pep Guardiola uherutse kumushinja kwigusha mu rubuga rw’amahina ngo ahabwe penaliti

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Sadio Mane yasubije umutoza Pep Guardiola wa Manchester City uherutse kumuserereza ko yigusha ko atizigera abireka igihe cyose bimuha umusaruro we n’ikipe ye ya Liverpool.

Sponsored Ad

Muri weekend ishize Guardiola yabwiye abanyamakuru ba BBC ko gukina na Liverpool bitoroshye kubera ko rutahizamu wayo Sadio Mane yigusha cyane abasifuzi ntibabibone.

Guardiola yavuze ko Sadio Mane rimwe na rimwe yigusha ubundi agatsinda ibitego byiza cyane,ntibyashimisha umutoza Jurgen Klopp na Sadio Mane ariyo mpamvu bamusubije.

Mu kwezi gushize, Sadio Mane yahawe penaliti 2 mu mikino ya Leicester na Tottenham benshi bavuga ko yigushije ariko mu minsi 5 ishize yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kugwa mu rubuga rw’amahina ku mukino wa Aston Villa.

Sadio Mane yabwiye abanyamakuru ati “N’umuhanga cyane arashaka ko abasifuzi bazita ku magambo ye.Nzakomeza gukina umupira w’amaguru neza nkuko nsanzwe mbikora ntabwo nzita ku magambo ye.Ese biramuha imbaraga?,Oya.Nubwo nabonye ibyo avuga ariko kuri njye bintera imbaraga.Niteguye gutanga igishoboka cyose kugira ngo mfashe ikipe yanjye.Niba ari penaliti koko nzagwa hasi.”

Sadio Mane yavuze ko kuri Aston Villa yarenganye kuko byagaragaye neza ko umukinnyi yamuteze gusa avuga ko azitanga cyane kugira ngo batsinde Manchester City ku Cyumweru taliki 10 Ugushyingo 2019, muri shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa