skol
fortebet

Sadio Mane yatangaje ko ababyeyi be bamubujije gukina umupira ngo yige azabe umwarimu

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Sadio Mane yatangaje uburyo ababyeyi be bamurwanyije bamubuza gukina umupira w’amaguru aho bamubwiye ko kwirirwa yiruka ku mupira ntacyo byamugezaho ahubwo akwiriye kujya ku ishuli akazaba umwarimu.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wa Liverpool yabwiye ikinyamakuru Breacher Report ko yavukiye mu cyaro kitarikizwi muri ruhago kuko nta mukinnyi wari waragiturutsemo,byatumye ababyeyi be bamurwanya ubwo yatangiraga gukina umupira akanga ishuli,bamubwira ko byaba byiza ahagaritse umupira akazibera umwarimu kuko mu gace kabo abarimu bari bubashywe.

Yagize “Navukiye mu cyaro kitavukiyemo undi mukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekanye.Nkiri muto ababyeyi banjye bambujije gukina umupira ahubwo bansaba ko nakwiga cyane nkazaba umwarimu.Bambwiye ko ndi gutakaza umwanya w’ubusa,ntazigera mba umukinnyi ukomeye.Nababwiye ko umupira w’amaguru ariwo uzantunga ndetse ukazatuma mbakura mu bukene.

Mane yavuze ko yakuze akunda Diouf na Ronaldinho kubera ukuntu bari bazi gucenga ndetse ko akunda kureba TV n’ubuzima bworoshye ari kumwe n’umuryango we ndetse n’inshuti ze.

Nyuma y’umukino Liverpool yatsinze Leicester ibitego 2-1,Sadio Mane yagaragaye ari gusukura ubwiherero bwo ku musigiti asengeraho mu mujyi wa Liverpool,bikora benshi ku mutima kubera kwicisha bugufi k’uyu musore wakoze amateka yo kuba umukinnyi wa 3 ukomoka muri Senegal wakinnye muri premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa