skol
fortebet

Sadio Mane yicishije bugufi cyane bishimisha benshi mu bakunzi ba ruhago

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool yishimiwe na benshi mu bakunzi ba ruhago kubera amashusho yagiye hanze ari guhanagura ubwiherero bwo ku musigiti w’abasilamu bo mu gace atuyemo.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda Leicester ibitego 2-1 birimo igitego cye,uyu munya Senegal uri mu bakinnyi bakunzwe muri Africa yagaragaye ari gukoropa imisarani yok u musigiti ari kumwe n’abandi bayisilamu.

Amashusho yagaragaje Mane ari kuvomera amazi mu ndobo mu gihe hari undi mwana bari kumwe wahanaguraga hasi,byatumye hirya no hino ku isi bishimira iki gikorwa cyo kwicisha bugufi uyu musore yakoze.

Aya mashusho ari kugenda akwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi mu bakunzi ba ruhago bishimiye uyu musore ku buryo budasanzwe.

Mane uhembwa ibihumbi 90 by’amapawundi ku cyumweru ni umwe mu bakinnyi bakunze gufasha ababaye kuko aherutse gutanga ibihumbi 200 by’amapawundi kugira ngo hubakwe ibitaro mu gace yavukiyemo muri Senegal ka Bambaly.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa