skol
fortebet

Samuel Eto’o arashinjwa kwanga guha indezo umugore yateye inda mu mwaka wa 1999

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunya Cameroon Samuel Eto’o wabaye rutahizamu w’ikirangirire mu makipe akomeye arimo FC Barcelona,Inter Milan,Chelsea FC ,Everton n’ayandi,arashinjwa n’umugore witwa Adileusa do Rosario Neves w’imyaka 39 ko yamuteye inda mu mwaka wa 1999 akanga kurera umwana w’umukobwa babyaranye kuri ubu ufite imyaka 19.

Sponsored Ad

Samuel Eto’o yahuye na Adileusa do Rosario Neves bwa mbere mu mwaka wa 1997 bahuriye mu kabyiniro batangira gukundana ndetse birangira uyu mukinnyi amuteye inda, ariko ngo ntiyigeze ashaka kubona umwana we w’umukobwa babyaranye kuri ubu ufite imyaka 19.

Samuel Eto’o yateye inda uyu mugore ubwo yari afite imyaka hagati ya 16 na 17 babyarana umwana ariko ngo uyu mukinnyi ntarahura n’uyu mukobwa we habe no gutanga amafaranga yo kumurera.

Adileusa do Rosario Neves ari kurwana intambara ikomeye mu nkiko kugira ngo Samuel Eto’o yemere ko ari se w’uyu mwana w’umukobwa witwa Erika umaze kugira imyaka 19 y’amavuko.

Urukiko rwo mu mujyi wa Madrid ruzumva uru rubanza mu mpera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka, aho ubushinjacyaha bwifuza ko Samuel Eto’o yatanga DNA ngo barebe ko ari se w’uyu mukobwa.

Adileusa ufite inkomoko muri Cape Verde,yabwiye urukiko ko yaryamanye na Samuel Eto’o ubwo yari intizanyo ya Real Madrid mu ikipe ya Leganes,birangira amuteye inda atemeye ndetse ngo kuva ubwo ntibongeye kubonana.

Samuel Eto’o ufite abana 6 ku bagore 4 batandukanye yabwiye Adileusa ko azamufasha nyuma yo kumubwira ko atwite inda ye ariko ngo yagiye nka nyomberi akuraho telefoni bavuganiragaho.

Umunyamategeko wa Adileusa witwa Fernando Osuna, yabwiye abanyamakuru ko bazasaba Samuel Eto’o gutanga DNA ze muri uru rubanza ruzaba kuwa 24 Mata 2019 kugira ngo atange amafaranga yo kurihira uyu mukobwa we.

Adileusa yabwiye abanyamakuru ko mu magambo ya nyuma yavuganye na Eto’o ukina muri Qatar, yamwise indaya ndetse avuga ko ari umwe mu bakobwa birirwa biruka ku bakinnyi b’umupira w’amaguru kugira ngo babambure amafaranga,ko nadakuramo inda yamuteye azahura n’ibibazo.



Samuel Eto’o arashinjwa gutererana umukobwa yabyaye mu mwaka wa 1999

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa