Kigali

Sanchez yatangiye guteza ibibazo muri Manchester United

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 January 2018 Yasuwe: 5431

Umukinnyi Alexis Sanchez yatangiye guteza umwuka mubi mu rwambariro rw’ikipe ya Manchester United kubera umushahara yahawe byatumye abakinnyi bakomeye muri iyi kipe batangira kwifuza kongezwa.

Uyu musore ugiye kujya ahabwa umushahara w’ibihumbi 500 ku cyumweru nyuma yo kuva mu ikipe ya Arsenal mu minsi ishize,yateje urunturuntu muri Manchester United kuko abakinnyi nka Paul Pogba, Zlatan Ibrahimovic na David de Gea bagiye gusaba kongererwa umushahara nyuma yo kumva aya makuru.

Nubwo Sanchez yishimiye uko yakiriwe muri Manchester United,abakinnyi bakomeye muri iyi kipe bagaragarije ubuyobozi ko batishimiye umushahara w’umurengera bamuhaye bityo biteguye gusaba kongezwa ndetse imishahara yabo ikajya ku rwego rumwe n’urwe.

Sanchez yahise aba umukinnyi wa 4 uhembwa amafaranga menshi nyuma ya Lionel Messi, Neymar na Cristiano Ronaldo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mushiki wa Neymar yaguye igihumure muri stade ku mukino wahuje Brazil na...

Rafaella Beckran usanzwe ari mushiki wa rutahizamu wa PSG na Brazil Neymar...
24 June 2018 Yasuwe: 1746 0

Messi niwe uzapanga ikipe izahura na Nigeria nyuma yo guhagarika...

Ikipe ya Argentina iri kuvugwamo umwuka mubi watumye abakinnyi ba Argentina...
24 June 2018 Yasuwe: 1501 0

Abatoza ba Sweden n’ab’Ubudage barwanye karahava nyuma yo gutsindwa igitego...

Umutoza wa Sweden ndetse n’abungirije mu Budage barwanye karahava nyuma...
24 June 2018 Yasuwe: 2030 0

Kroos arokoye Ubudage bwari busezerewe rugikubita mu gikombe...

Umukinnyi Toni Kroos w’Ubudage agaruriye Ubudage icyizere cyo gukomeza mu...
23 June 2018 Yasuwe: 1276 0

Areruya yegukanye shampiyona y’igihugu ashimangira ko iminsi amaze mu...

Kabuhariwe mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda Areruya Joseph amaze...
23 June 2018 Yasuwe: 1289 0

Ububiligi bunyagiye Tunisia buyisezerera mu gikombe cy’isi

Tunisia inaniwe gukura igisuzuguriro amakipe y’Abarabu yari ahagarariye...
23 June 2018 Yasuwe: 594 0