skol
fortebet

Sanchez yavuze umukinnyi abona azahiga abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Alexis Sanchez yavuze ko kuri we abona umukinnyi Romelu Lukaku ukinira Ububiligi,ariwe uzahiga abandi bakinnyi mu gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya.

Sponsored Ad

Uyu kabuhariwe wasigaye mu rugo we n’ikipe ye ya Chile yatangaje ko mugenzi we bakinana mu ikipe ya Manchester United Romelu Lukaku ariwe uzahiga abandi mu gutsinda ibitego byinshi ndetse yemeza ko ari mu bihe byiza azabigeraho.

Sanchez yavuze ko Lukaku ariwe uzatsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi

Yagize ati “Lukaku ameze neza.ari mu bihe byiza kandi afite ibitego 4 ubu.Ndizera neza ko azarangiza igikombe cy’isi ariwe uyoboye ba rutahizamu.

Lukaku umaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 2 yakinnye,agomba guhangana na Harry Kane ufite 5 ndetse ku mukino wa 1/16 bagomba guhuramo na Japan agomba kunyeganyeza inshundura niba ashaka urukweto rwa zahabu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa