skol
fortebet

Sanchez yerekeje muri Manchester United, Mkhitaryan yerekeza mu ikipe ya Arsenal[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Byinshi mu binyamakuru byo ku mugabane w’i Burayi byari bimaze iminsi bivuga kubyo guhindura amakipe kw’aba basore,none birangiye inkuru ibaye impamo baraye baguranye.
Alexis Sanchez yari asigaje amezi 6 ku masezerano yari afite mu ikipe ya Arsenal ndetse Arsenal FC yifuzaga kumugurisha muri uku kwezi kwa mbere kugira ngo ibone nibura amafaranga make.
Ikipe ya Manchester United yaraye yemeje ko yasinyishije uyu munya-Chile w’imyaka 29, ndetse imuha numero karindwi yagiye yambarwa (...)

Sponsored Ad

Byinshi mu binyamakuru byo ku mugabane w’i Burayi byari bimaze iminsi bivuga kubyo guhindura amakipe kw’aba basore,none birangiye inkuru ibaye impamo baraye baguranye.

Alexis Sanchez yari asigaje amezi 6 ku masezerano yari afite mu ikipe ya Arsenal ndetse Arsenal FC yifuzaga kumugurisha muri uku kwezi kwa mbere kugira ngo ibone nibura amafaranga make.

Ikipe ya Manchester United yaraye yemeje ko yasinyishije uyu munya-Chile w’imyaka 29, ndetse imuha numero karindwi yagiye yambarwa n’ibihangange nka George Best,Eric Cantona, Bekham na Cristiano Ronaldo.

Henrikh Mkhitaryan we yarekuwe n’ikipe ya Manchester United kubera ko nta mwanya wo gukina yahabwaga n’umutoza Jose Mourinho,byatumye bamuha Arsenal bongeraho miliyoni 20 kugira ngo baborohereze babahe Sanchez.

Mkhitaryan yatangaje ko yahoze arota kuzakinira Arsenal none yabigezeho mu gihe Sanchez we yatangaje ko yishimiye kuba umunya Chili wa mbere ukiniye Manchester United.

Sanchez yahise ahabwa umushahara w’ibihumbi 350 by’amapawundi bituma aba umukinnyi wa mbere uhembwa menshi muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa