skol
fortebet

Sarpong wageze I Kigali afite inyogosho idasanzwe yanyomoje amakuru yamwerekeje muri Orlando Pirates [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Micheal Sarpong ukundwa na benshi mu bafana ba Rayon Sports kubera ukuntu imbere y’izamu atabatenguha,yatangaje ko yari yibereye mu biruhuko muri Ghana atigeze yerekeza muri Afurika y’Epfo kuvugana na Orlando Pirates nkuko byavuzwe.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wageze mu Rwanda saa 21:35’ zo kuri uyu wa Gatatu, yatangarije abanyamakuru ko avuye iwabo muri Ghana mu biruhuko nta makuru na make afite ku byo kwerekeza muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Orlando Pirates.

Yagize ati “Ngarutse muri Rayon Sports.Ndi hano muri Rayon Sports,ntabwo nigeze njya muri Orlando Pirates.Nari naragiye mu biruhuko muri Ghana, niho mvuye, nta biganiro nzi byigeze biba hagati ya Rayon Sports na Orlando Pirates.Ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports.”

Mu minsi ishize byaravuzwe cyane ko Sarpong yerekeje muri Orlando Pirates gukora ikizamini cy’ubuzima ndetse bamwe bemeza ko atazagaruka muri Rayon Sports gusa ibi yabihakanye yivuye inyuma,avuga ko agifite amasezerano y’umwaka muri Gikundiro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa