skol
fortebet

Sarpong yafashije Rayon Sports kwigaranzura APR FC yari yarayizengereje

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2019

Sponsored Ad

Igitego Sarpong Micheal yatsinze kuri Penaliti ku munota wa nyuma,gifashije Rayon Sports kugaruka mu ruhando rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka ndetse inigaranzura APR FC yari imaze igihe yarayizengereje.

Sponsored Ad

APR FC yaje muri uyu mukino irusha Rayon Sports amanota 6 ndetse ishaka kuyitsinda kugira ngo ihite yiyongerera amahirwe yo kwegukana shampiyona gusa ntibyayikundiye kuko yatsinzwe igitego 1-0.

Nk’ibisanzwe,APR FC yatangiye uyu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona ishaka gutanga Rayon Sports mu mukino,ku munota wa kabiri ibona coup franc ku ikosa Iradukunda Eric yakoreye kuri Imanishimwe Emmanuel, Muhadjiri ayiteye, Omborenga Fitina agarura umupira mu izamu, abakinnyi ba Rayon Sports bawushyira muri koruneri.

Muhadjiri wacengaga abakinnyi ba Rayon Sports cyane umukino ugitangira, yahesheje Sefu ikarita y’umuhondo ku munota wa 09,abafana ba Rayon Sports bahita bakuka umutima batinya ko ashobora kubona ikarita itukura hakiri kare.

Hakizimana Muhadjiri wari uhgaze neza mu gice cya mbere,yateye ishoti rikomeye umunyezamu Mazimpaka Andre ku munota wa 15 aruka umupira, ba myugariro be barahagoboka.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, APR FC yahushije gitego cyabazwe ku mupira watewe na Omborenga Fitina, usanga umukinnyi wa APR FC wari uhagaze mu rubuga rw’amahina awuteye Mazimpaka awuruka awugarura mu kibuga,Mutsinzi awukuraho.Igice cya mbere gihita kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi akina umukino mubi cyanei,buri wese arinda izamu rye ari nako hakorwa amakosa menshi hagati mu kibuga.

Ku munota wa 80, Manzi Thierry yakuruye Muhadjiri hafi y’urubuga rw’amahina,abafana ba APR FC biterera hejuru ngo ni penaliti ariko umusifuzi Ishimwe Jean Claude avuga ko ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina,aha ikarita y’umuhondo Manzi Thierry.

Muhadjiri yateye iyi coup-franc nabi, umupira ugonga urukuta ugaruka mu kibuga,abafana ba Rayon Sports bariruhutsa.

Ku munota wa kabiri w’inyongera,nibwo ikipe ya Rayon Sports yabonye penaliti,ku ikosa Imanishimwe Emmanuel Mangwende yakoreye kuri Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina.

Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbuye Iradukunda Eric ku munota wa 87,yahawe umupira mwiza na Sarpong ariruka asiga Mangwende,wahise amusunika amutura hasi,umusifuzi wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonné yemeza ko ari penaliti,yinjijwe neza na Micheal Sarpong.

Uretse kuba Sarpong yafashije Rayon Sports kubona amanota 3,yafashije na bagenzi be kubona agahimbazamusyi k’ibihumbi bikabakaba 400 FRW,bemerewe n’abantu batandukanye.

Gutsinda kwa Rayon Sports kwatumye isigara irushwa amanota atatu na APR FC mu gihe habura imikino 7 ngo shampiyona irangire. APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 54 mu gihe Rayon Sports ifite amanota 51 ku mwanya wa kabiri.

Nyuma y’uyu mukino,abafana ba APR FC batishimiye ibyari bimaze kuva mu mukino,bakozanyije n’aba Rayon Sports,baterana amacuka n’amakofe karahava.

Ibitekerezo

  • Muturaje neza rwose muduhaye Pasca.Namwe abakinnyi ,abayobozi n’abafana bose ba rayon Pasika nziza

    Kuki police itatabaye

    imisatsi ye yose yarayiteretse munsi y’umukondo n’ibishya gusa gusa!! Kimenyi atey’umwaku ibikona.

    Burya iyo utsinzwe hajemo izindi facteurs ntabwo byambabaza imisifurire yabogamiye rayon kuburyo bugaragarira buriwese usibye na penalty bahawe itariyo uwitwa SEFU yagakwiye kuba yahawe carte rouge,kumakosa arenze 3 yakoze arbitre amwereka ko amuhaye warning inshuro yakoraga amakosa yose,gukina nikipe ngo reka bakore balance ngwikipe itsinde ngwabaturage bishime kuko APR yarimaze igihe kinini imyaka 3 ibatsinda ibi ntabwo ari ruhago mwarikureka bagatsinda babikoreye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa