skol
fortebet

Sarpong yavuze ikintu gitangaje kizaranga umukino wa mbere uzahuza Rayon Sports na APR FC mu mwaka w’imikino utaha

Yanditswe: Friday 26, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports,Micheal Sarpong yatangaje ko umukino wa mbere uzahuza Rayon Sports na APR FC mu mwaka w’imikino utaha uzaba ari intambara kubera abakinnyi bakinanaga barimo Manzi Thierry na Mutsinzi Ange berekeje kwa mukeba.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Funclub nyuma y’imyitozo yo kuwa Kane w’iki cyumweru,yavuze ko umukino karundura uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba atari umukino usanzwe ahubwo azaba ari intambara.

Yagize ati “Uyu ntabwo uzaba ari umukino usanzwe, ahubwo izaba ari intambara, ntabwo mbeshya uru ruzaba ari urugamba.”

Sarpong uherutse gutsinda penaliti yabonetse ku munota wa nyuma mu mukino uherutse guhuza ibi bigugu byombi mu Rwanda,yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nyuma y’iminsi yari amaze mu biruhuko mu gihugu cya Ghana iwabo.


Sarpong yavuze ko umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC azaba ari urugamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa