Kigali

Saudi Arabia yatangaje ko izafatira ibihano bamwe mu bakinnyi bayo kubera kwitwara nabi bigatuma banyagirwa n’Uburusiya

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 June 2018 Yasuwe: 690

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia witwa Adel Ezzat yatangaje ko abakinnyi 3 barimo myugariro Omar Hawsawi, umunyezamu Abdullah Al-Mayouf na rutahizamu Mohammad Al-Sahlawi bazafatirwa ibihano bikarishya nibagaruka mu gihugu,kubera kwitwara nabi bigatuma Uburusiya bubanyagira ibitego 5-0 mu mukino ufungura igikombe cy’isi 2018.

Muri uyu mukino warebwe n’umwami wa Saudi Arabia,Uburusiya bwanyagiye bikomeye iki gihugu cy’Abarabu ibitego 5-0,abayobozi b’imikino n’umutoza Juan Antonio Pizzi bazabiranywa n’uburakari ndetse bavuga ko nta bwitange abakinnyi bagaragaje.

Umwami wa Saudi Arabia yasebeye imbere Infantino na Putin

Umwami wa Saudi Arabia Turki Al-Sheikh yavuze ko abakinnyi b’igihugu cye batumye yirabura cyane kubera ubwitange bwabo buke,yavuze ko bugera kuri 5 ku ijana ushize ku ijanisha.

Abasore 3 ba Saudi Arabia batunzwe agatoki ko batsindishe Saudi

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ruhago muri Saudi Arabia Adel Ezaat yavuze ko abakinnyi batitanze ndetse batatu b’ingenzi bazahanwa bikomeye kubera kugira uruhare mu gutsindwa ibitego 5-0 n’Uburusiya.

Yagize ati “Turababaye cyane kubera gutsindwa,uyu musaruro tubonye utandukanye n’imbaraga twashyize mu kwitegura.Abakinnyi benshi bagomba guhanwa barimo barimo myugariro Omar Hawsawi, umunyezamu Abdullah Al-Mayouf na rutahizamu Mohammad Al-Sahlawi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ruhago muri Saudi yavuze ko bazahana abakinnyi

Ntabwo uyu muyobozi yasobanuye ibihano aba basore bazahabwa gusa yavuze ko bababajwe n’uko bashoye amafaranga mu gutegura abakinnyi harimo kubishyurira bakajya gukorera imyitozo mu makipe y’I Burayi akomeye by’umwihariko ayo muri Espagne n’Ubwongereza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Antoine Griezmann yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye Sergio Ramos...

Rutahizamu Antoine Griezmann w’ikipe ya Atletico Madrid yatunguye benshi...
16 August 2018 Yasuwe: 3279 0

Jose Mourinho yabwiye amagambo akomeye Paul Pogba

Umubano wa Jose Mourinho na Paul Pogba wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’aho...
16 August 2018 Yasuwe: 2560 0

Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi

Umutoza Mashami Vincent wari usanzwe ari umutoza wungirije mu Mavubi...
16 August 2018 Yasuwe: 1293 0

Pep Guardiola yatangaje ikintu cyamugoye kuva yagera mu Bwongereza

Umutoza w’ikipe ya Manchester City yatangaje ko ikintu cyamugoye kurusha...
16 August 2018 Yasuwe: 1269 0

Atletico Madrid yandagaje Real Madrid iyitwara igikombe cya Super...

Atletico Madrid yeretse Real Madrid ko izakumbura Cristiano Ronaldo na...
16 August 2018 Yasuwe: 1975 0

Manzi Thierry yabwiye amagambo akomeye abafana ba Rayon Sports bacitse...

Kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry yabwiye abanyamakuru ko gutsindwa na...
15 August 2018 Yasuwe: 2898 0