Savio asanzwe azi ko yakina no mu bwugarizi akabishobora

11 January 2017. | Imikino | 0 Ibitekerezo | Canisius Kagabo
  • Savio asanzwe azi ko yakina no mu bwugarizi akabishobora

Nshuti Dominique Savio, usanzwe ukina imbere ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, aravuga ko kuba umutoza yarafashe icyemezo cyo kumukinisha nka myugariro ku mukino wa Pepiniere bitamutunguye kuko nubundi uriya mwanya atari ubwa mbere awukinnyeho kandi ngo yanavamo myugariro mwiza.

Hari mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ARPL, bitewe n’ikibazo cy’imvune Rayon Sports ifite mu bwugarizi bwayo, nibwo Masudi Djuma yafashe icyemezo cyo gukinisha Savio nka myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso aho bakunze kwita kuri 3, yaje kubyitwaramo neza ndetse na Rayon Sports itsinda Pepiniere 3-1.

Aganira n’urubuga rwa Rayon Sports, Savio yavuze ko umukinnyi nyawe ahora yiteguye gukina ku mwanya wose igihe bibaye ngombwa, ngo kandi ko uretse we atari ubwa mbere ahakinnye yigeze no kuhakina mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati"“gusubizwa inyuma nta kibazo kuko byari ngombwa ko nitanga nkajya kuziba icyuho cya bagenzi banjye batari bahari. Iyo uri umukinnyi ugomba kuba witeguye gutanga umusanzu wawe aho bikenewe hose. Si ubwa mbere nari mbikoze kuko no mu ikipe y’igihugu nigeze nkinishwa kuri uyu mwanya ubwo twari turigukina umukino wo kwibuka”.

Savio akaba yari yagiye kuziba icyuho cya Irambona Eric na Munezero Fiston bari batemerewe gukina uriya mukino bitewe n’uko bari bujuje umubare w’amakarita, biyongeraga kuri Mutsinzi Ange urwaye na Manzi Thierry ufite ikibazo cy’imvune.

Tanga Igitekerezo