skol
fortebet

Savio uri mu nzira zerekeza mu Bubiligi yashyize ahagaragara umushahara we mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2017

Sponsored Ad

Ntibimenyerewe ko abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashyira ahagaragara imishahara yabo bahembwa ku kwezi, semababa wa Rayon Sports ukina ku ruhande rw’ibumoso, Nshuti Dominique Savio yatangaje ko ahembwa ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 ku kwezi yiyongera bitewe n’uduhimbazamusyi agenda abona.
Savio aganira n’ikinyamakuru Umuryango yagitangarije ko umushahara ahembwa ku kwezi mu ikipe ya Rayon Sports ye ya Rayon Sports ari ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda, ibintu ubundi (...)

Sponsored Ad

Ntibimenyerewe ko abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashyira ahagaragara imishahara yabo bahembwa ku kwezi, semababa wa Rayon Sports ukina ku ruhande rw’ibumoso, Nshuti Dominique Savio yatangaje ko ahembwa ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 ku kwezi yiyongera bitewe n’uduhimbazamusyi agenda abona.

Savio aganira n’ikinyamakuru Umuryango yagitangarije ko umushahara ahembwa ku kwezi mu ikipe ya Rayon Sports ye ya Rayon Sports ari ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda, ibintu ubundi bitamenyerewe ku bakinnyi b’abanyarwanda ko yakubwira umushahara ahembwa.

Ati “ Ku kwezi mpembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, ariko ashobora kwiyongera bitewe n’uduhimbazamusyi(prime) mbona ku mikino twatsinze.”

Savio akomeza atangariza iki kinyamakuru ko ageze ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports, akaba yiteguye kuba yaganira n’ikipe iyo ariyo yose yamwifuza harimo na Rayon Sports akinira kuri ubu, gusa ku gite cye yumva ko igihe kigeze ngo abe yasohoka mu Rwanda ajye gukina hanze yarwo dore ko nta n’igihindutse mu kwezi gutaha azajya gukora igerageza mu Bubiligi mu cyiciro cya mbere.

Ati “ Amasezerano yanjye muri Rayon Sports ararangira nyuma y’igikombe cy’Amahoro. Ntago ndavugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kubijyanye n’amasezerano mashya uretse ko nibanyegera niteguye kuba navugana nabo tukagira ibyo twumvikana, n’indi kipe yose yanyufuza ndahari, gusa kuri njye numva igihe kigeze ngo nsohoke njye gukina hanze y’u Rwanda, nta gihindutse muri uku kwa Gatanu nderekeza mu Bubiligi mu ikipe ya Gent gukorayo igeragezwa.”

Savio avuga ko uretse iyi kipe ya Genk azajyamo gukorayo igeragezwa hari andi makipe amwifuza atashatse kuvuga, igihe cyose ibyo kwerekeza muri Genk byakwanga ashobora kuyerekezamo atiriwe akora igeragezwa muri yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa