skol
fortebet

SC Villa Jogoo yamaze kwemera guhura na Rayon Sports mu mukino wa gicuti

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya SC Villa Jogoo yamaze kwandikira Rayon Sports iyemerera gukina nayo umukino wa gicuti nyuma y’ibaruwa bari babandikiye babibasaba mu byumweru 2 bishize.
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke na Kawowo cyo muri Uganda abitangaza umuyobozi w’iyi kipe yegukanye igikombe cy’igihugu muri Uganda Valley Mugwanya yatangaje ko yishimiye ubutumire bahawe na Rayon Sports kandi ko uyu mukino uzabafasha gusuzuma urwego rw’abakinnyi bashya baherutse kugura.
Yagize ati “Ni umukino twishimiye (...)

Yagize ati “Ni umukino twishimiye cyane kuko tuzaboneraho umwanya wo gusuzuma abakinnyi bacu bashya. Gukina na Rayon yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda bizafasha abatoza bacu kumenya urwego rw’abakinnyi no gutoranya abo tuzakoresha muri ‘Giggle Cup’ (Ugandan Super Cup). Twemeye ubutumire kandi twiteze kuzabona umukino mwiza”.

Uyu mukino uzaba ubaye umukino wa kabiri ikipe ya Rayon Sports ihuye n’ikipe yo hanze y’u Rwanda nyuma y’uwo iheruka gutsindwa na Simba SC igitego 1-0.

Rayon Sports yandikiye Villa iyisaba uyu mukino mu byumweru 2 bishize none iyi kipe yemeye ubutumire aho izagera mu Rwanda ku italiki ya 31 Kanama, umukino ukazakinwa ku italiki ya 02 Nzeri uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • villa welcome mu Rwanda twirebere uburyohe na Gikundiro yacu

    Rayon spots ndababwiza ukuri iraryana karekezi arashoboye kdi azabikora gusa ndasaba staff gushyira hamwe ubundi urebe ana rayon n’igikona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa