skol
fortebet

Se wa Lionel Messi yagonganye na Moto Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Friday 05, Apr 2019

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Lionel Messi, Jorge Messi w’imyaka 61 yaraye akoze impanuka ubwo imodoka yarimo yagonganaga n’umumotari,ntihagira n’umwe uhasiga ubuzima gusa uyu mumotari yajyanwe kwa muganga yataye ubwenge.

Sponsored Ad

Ubwo yari atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa BMW,Jorge Messi yagonganye n’uyu mumotari mu mujyi wa Rosario ariko kubw’amahirwe nta n’umwe wapfuye.

Uyu mumotari yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya kubera ko yari yataye ubwenge mu gihe se wa messi we bahise bamujyana ku biro bya polisi kureba ko atatwaye yanyoye agasembuye.

Uyu mumotari w’imyaka 24 utavuzwe amazina yari utwaye Honda CG 150 ubwo yagonganaga na Jorge Messi,yashyizwe muri Ambulance ajyanwa kuvurwa afite ibikomere bidakanganye ndetse ngo mu minsi mike arasezererwa mu bitaro.


Ibitekerezo

  • Uyu muhungu arakize cyane ku myaka 31 gusa.Buri kwezi,ahembwa amafaranga aruta aya Presidents bose bo ku isi.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa